Kwibuka 32: Amateka yijimye ya Gahunde Chaste w’i Mushubati usebya u Rwanda 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Gahunde wanze

Ku myaka 14 gusa yari afite, Gahunde Chaste uzwi ku izina rya Dynamique avugwaho kuba yari mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Mushubati ubu ni muri Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro. Kubera uburemere bw’ibyaha yashinjwaga byatumye akatirwa n’Inkiko Gacaca ariko akaza kurekurwa bivugwa ko ibyo yakoze yari akiri umwana. 

Uyu munsi uyu mugabo w’imyaka 46 ubarizwa ku mugabane w’i Burayi, abaturage b’aho akomoka bamuvumira ku gahera by’umwihariko iyo bumvise ko ubugome yabyirukanye bwakomeje gukura kugeza n’aho n’uyu munsi yiyemeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n’ivangura, ahakana Jenoside we ubwe yagizemo uruhare abamarira ababo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu Murenge wa Mushubati, bavuga ko bakomeje gushengurwa imitima no gukomeza kumva Gahunde ku mbuga nkoranyambaga akwirakwiza amagambo y’urwango n’amacakubiri, bakifuza ko yafatwa akaryozwa ibyo yabakoreye.

Gahunde Chaste (Dynamique) yavukiye mu yahoze ari Selile Gafumba, Segiteri Mushubati, Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Mudugudu wa Wivumu, Akagari ka Cyarusera, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro. 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga ku Iseminari Nto ya Nyundo mu Karere ka Rubavu. Igitangaje ni uko muri icyo gihe yari umwana w’ingimbi ariko yagaragaye kuri za bariyeri cyane cyane ahitwa Ku Ishusho hafi ya Kiliziya Gatolika ya Mushubati. 

Ubwo Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda Gahunde yahungiye mu mashyamba ya Zaïre y’icyo gihe, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahunguka nyuma y’imyaka itatu ahita ajya mu miryango ye mu Mujyi wa Kigali, ariko abamuzi babimenye batanga amakuru arafatwa arafungwa ariko aza gufungurwa mu bakoze Jenoside bakiri abana.

Yakomereje amashuri mu Iseminari Nto ya Nkumba, akomereza Kaminuza muri Kaminuza y’Uburezi yitwaga KIE yigira kuri buruse ya Leta kugeza asoje amasomo y’uburezi agahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. 

Nyuma yabonye imirimo anaba mu nzego z’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu, ariko amateka y’ibyo yakoze akomeza kumukurikirana bitewe n’uko abo yiciye ababo bakomeje kugaragaza ko batumva uburyo yarekuwe kandi ibyo yakoze byari ndengakamere.  

Ataranahamagazwa byatumye ahungira mu Bufaransa, aho yagiye akwirakwiza ko Leta y’u Rwanda yashakaga kumwica. N’uyu munsi abaturage b’aho akomoka bavuga ko akwiye gufatwa na we akagezwa imbere y’ubutabera. 

Tuyisenge Agathe, utuye mu Kagari ka Cyarusera, avuga ko Gahunde ubwe yagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi bagera kuri 30 bari bashyizwe mu modoka bavanwa kuri Paruwasi Gatolika ya Mushubati babeshywa ko bahungishirijwe muri Komini ya Mabanza. 

Ati: “Dynamique ndamuzi neza twari duturanye, ababyeyi be bombi bari abarezi ku Ishuri Ribanza rya Mushubati na nyina yaranyigishije. Yatumariye abantu muri Jenoside kuko yahoraga kuri za bariyeri no mu bitero biduhiga ngo bitwice afite umupanga. Yishe Abatutsi afatanyije n’izindi Nterahamwe zirimo Déo Hakizimana wari Umunyamabanga wa Komini Mabanza.”

Ahamya ko ibyo avuga kuri uyu Gahunde atari inkuru mbarirano kuko na we yamutemaguye, ati: “Chaste Gahunde ubwe yankubise umupanga mu mutwe no mu mugongo, batujugunya mu cyobo cy’amatafari cyari hafi y’ahitwa Ku Ishusho, bagenda bazi ko batumaze mvamo jyenyine abandi bose bagwamo.”

Mu bandi yibuka ko yatemye bakanapfa harimo umusore witwaga Joseph wigaga muri GS Bumba, akaba  yari mwishywa w’uwari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushubati Clément Kanyabusozo na we waje kwicirwa ku Nyundo aho yari yahungiye. 

Akomeza agira ati: “Ayo makuru yose nayatanze muri Gacaca iramukatira anagira uruhare mu ifatwa rye aho yari yihishe kwa nyirasenge mu Mujyi wa Kigali, arafungwa. Ntituzi uburyo yafunguwe n’uburyo yageze i Burayi. Twamwumvise atwikoma iyo mu Burayi ngo turaruhira ubusa tumuhiga kandi ibyo yadukoreye hano n’abo mu miryango ye babizi banabyemera.”

Gahunde yagarutsweho cyane mu kwibuka 32, bifuza ko yafatwa

Ubwo ku wa 12 Kamena 2026, Umurenge wa Mushubati wibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chaste Gahunde Dynamique yagarutsweho cyane n’abari aho ndetse ibikorwa bye byamaganirwa kure.

Uwajambo Agathe watanze ubuhamya, unamushinja uruhare mu bitero byamumariye abe, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nk’abarokokeye aha i Mushubati, tubabazwa cyane no kumva akomeza kudutoneka ku muyoboro we wa YouTube, asebya u Rwanda, atuka Umukuru w’Igihugu Paul Kagame waturokoye. Turifuza ko afatwa akazanwa hano i Mushubati akahaburanishirizwa, akanatwereka aho yashyize imibiri y’abacu we n’abo bafatanyije bishe tutarabona.”

Yongeraho ko kuba Gahunde yarafunguwe mu byo bumvise ko ari uko yari akiri umwana, bitavuze ko n’ubu aho akomeje kubiba uwango n’amacakubiri adakwiye gukurikiranwa kugira ngo hahagarikwe karande z’uburozi akomeza gutanga yifashishije ikoranabuhanga. 

Ati: “Niba yararekuwe ngo yishe ari umwana, yarohejwe, iyi ngengabitekerezo ya Jenoside akomeza gukwirakwiza ayobya urubyiruko rwa hano i Mushubati, agoreka amateka yacu tuzi, na bwo se ni umwana? Nabibazwe. Twizeye ko azafatwa akazanwa hano.”

Uhagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe na we yasabye urubyiruko kutayobywa n’ibitekerezo rutwitsi Gahunde atambutsa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo abasaba gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Minisitir w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascène na we ubwo aheruka mu gikorwa cyo kwibuka mu Karere ka Nyamasheke ku wa 2 Gicurasi, na we yavuze kuri uyu Gahunde ukurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi akaba akomeje n’ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati: “Mu Karere ka Rutsiro hari undi musore witwa Chaste Gahunde. Na we muzamubona yiyamamaza cyane, akwiza urwango, irondakoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga. Uyu Chaste Gahunde we yarishe, ni umujenosideri. Yishe ari mutoya, aza kugirirwa imbabazi mu bana…”

Yanenze uburyo uyu mugabo wishe abarimo umunyeshuri mugenzi we wari mwishywa wa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushubati Kanyabusozo Clément yatemaguye kugeza ashizemo umwuka, uyu munsi akaba ari we wigaragaza nk’inzirakarengane ari na ko akomeza kubiba urwango n’amacakubiri yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal avuga ko Mushubati iri mu Mirenge y’Akarere ka Rutsiro yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi
Tuyisenge Agathe avuga ko ku ishusho no mu bice byaho ari ho hari bariyeri Chaste Gahunde Dynamique na bagenzi be biciragaho Abatutsi bakabajugunya mu byobo byari hafi aho
Uwajambo Annonciatha watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho aha Mushubati, yabwiye Imvaho Nshya ko Chaste Gahunde yagize uruhare rukomeye cyane muri Jenoside
Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe asaba abaturage kutarangazwa n’amagambo ya Chaste Gahunde
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE