Gatsibo: Ahereye ku nka imwe ageze ku 10 mu myaka itanu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Umuhinzi – mworozi Ngendahayo Ismael wo mu Mudugudu wa Bushenyi, Akagari ka Kibuga, Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, ni umwe mu baturage bavuga ko ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu mu gihe gito. Mu 2021 yatangiye korora  inka imwe gusa, ariko nyuma y’imyaka itanu ageze ku nka 10, ibikorwa bye bikaba binamufasha kwihangira umurimo no gutanga akazi ku bandi.

Ngendahayo avuga ko igitekerezo cyo korora cyavuye ku bushake bwo kubona ifumbire yifashisha mu mirima ye, kuko yari asanzwe ari umuhinzi.

Yagize ati: “Natangiye ngura inka imwe nshaka ifumbire yo gufumbiza imyaka yanjye. Nabonaga ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma umusaruro wiyongera. Icyo gihe sinatekerezaga ko ubworozi bwazaba imwe mu nkingi z’iterambere ryanjye.”

Mu ntangiriro, yagaburiraga amatungo ye urubingo yahingaga hafi y’urugo no ku mikingo y’umirima ye. Nyuma yaje kubona ko kugira ngo ubworozi butange umusaruro ushimishije bisaba gutegura neza ibiryo by’amatungo no kubukora kinyamwuga.

Yatangiye guhinga ubwatsi ku buso bungana na are 20 gusa, ariko uko yagendaga abona akamaro kabwo yagiye yongera ubuso. Ubu amaze kugera kuri hegitari zisaga 2 zihinzweho ubwatsi bw’amatungo.

Amahirwe yaje kwiyongera ubwo yahabwaga amahugurwa n’Umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RDDP II, ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda.

Ngendahayo avuga ko ayo mahugurwa yamufashije gusobanukirwa uburyo bwo guhinga no gutubura ubwatsi bw’indobanure, kubuhunika no kububyaza umusaruro.

Yagize ati: “Mbere nahingaga ubwatsi ku buryo busanzwe, ariko amahugurwa nahawe yanyigishije uko natubura imbuto zabwo, uko nabuhunika n’uko nabukoresha kugira ngo inka zitange umusaruro mwinshi. Ubu mbona ko ubwatsi ari kimwe mu bikorwa binyinjiriza amafaranga menshi, kandi nanjye inka zanjye zikarishaho.”

Yavuze ko ahinga amoko agera kuri atandatu y’ubwatsi bw’amatungo, mu gihembwe kimwe abukuramo amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yamufashije kwagura ibikorwa bye no kugura inka zindi, ndetse n’aho agiye kwagurira ibiraro bindi by’inka ze.

Yagize ati: “Amafaranga nkura mu bwatsi yatumye ngura inka ebyiri zingana na miliyoni imwe na 800. Ikindi kandi inka zanjye zagiye zibyara, bituma ubworozi bwanjye bwiyongera. Mu by’ukuri, ubwatsi bwabaye umusingi ukomeye w’iterambere ryanjye.”

Uyu muhinzi-Mworozi avuga ko umusaruro w’amata na wo wazamutse cyane nyuma yo gutangira kugaburira amatungo ye ubwatsi bufite intungamubiri zihagije.

Yagize ati: “Mbere hari inka yakamwaga litiro zitagaera kuri ebyiri ku munsi, ariko ubu zigeze kuri litiro 10 buri nka kubera imirire myiza. Mu mukamo mbona amafaranga ntajya munsi y’ibihumbi 200 ku kwezi. Ndetse n’ifumbire ikomoka ku nka inyinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 100 buri kwezi.”

Uretse kwiteza imbere, Ngendahayo yanabashije gutanga akazi ku baturage bo mu gace atuyemo. Umwe mu bakozi be, Nkunzimana Jean Claude, avuga ko gukora muri ubu buhinzi n’ubworozi byamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Natangiye nkora akazi gasanzwe kwa Ngendahayo, ariko uko nagendaga mbona uko akora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga nanjye nahigiye byinshi. Amafaranga nagiye mbona yatumye ngura ihene imwe, ubu ngeze ku ihene umunani. Nize no guhinga ubwatsi, ubu nanjye ndabufite kandi ni bwo ngaburira amatungo yanjye, nteganya kugurisha izo hene nanjye nkagura inka.”

Akomeza avuga ko kuba yarabonye akazi byamufashije kwiteza imbere no kubona icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Yagize ati: “Iyo ukorana n’umuntu ufite icyerekezo umwigiraho. Ubu ndimo kwitegura no kwagura ubworozi bwanjye kuko nabonye ko bushobora gutunga umuntu, kuko bituma n’ubuhinzi butera imbere.”

Ngendahayo asaba abaturage bagenzi be kutumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari ibikorwa by’abatishoboye, ahubwo ko ari ubucuruzi bushobora kubateza imbere mu buryo bufatika.

Yagize ati: “Abantu bakwiye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga bitanga amafaranga. Ushobora kwihangira umurimo, ugatanga akazi ku bandi kandi ugatera imbere. Icy’ingenzi ni ugukora ufite intego no gukurikiza inama z’abatekinisiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard, agaragaza ko urugero rwa Ngendahayo rwerekana ko abaturage bashyize imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bashobora kwiteza imbere no guteza imbere abandi.

Yagize ati: “Iyo umuturage akoresheje neza amahirwe ahabwa, akitabira amahugurwa kandi agakora ibikorwa bye kinyamwuga, abasha kwihangira umurimo ndetse agatanga akazi ku bandi. Urugero rwa Ngendahayo rugaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi ari imwe mu nzira zizewe zo guteza imbere imibereho y’abaturage no kuzamura ubukungu bw’ingo.”

Yakomeje ashimangira ko Akarere ka Gatsibo kazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere gahunda zifasha abaturage kongera umusaruro no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi.

Yongeraho ko urugendo rwa Ngendahayo Ismael, rwavuye ku nka imwe rukagera ku nka 10 mu myaka itanu, ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga bishobora kuba isoko y’akazi, amafaranga n’iterambere rirambye ku miryango yo mu cyaro.

Mu Karere ka Gatsibo kugeza ubu habarurwa inka zisaga ibihumbi 70, kakagira umukamo wa litiro ibihumbi 60 ku munsi.

Guhinga no gutubura ubwatsi bimufasha kugaburira neza amatungo ye, bikanazamura umukamo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE