Abakinnyi 30 bazavamo uwahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Abakinnyi 30 bazavamo uwahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda 2025/26

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Rwanda Premier League’ rwatangaje abakinnyi 30 bazavamo uwitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo Rwanda Premier League yatangaje abakinnyi bitwaye neza kurenza abandi, iha urubuga abakunzi b’umupira w’amaguru ngo bahitemo umwiza.

Muri abo bakinnyi harimo barindwi ba APR FC. Abo ni Byiringiro Gilbert, Dauda Yussif, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, William Togui, Djibril Ouattara na Niyomugabo Claude.

Al Hilal SC na yo ifitemo barindwi ari bo Ernest Luzolo Sita, Emmanuel Flomo, Girumugisha Jean Claude, El Hadji Kane, Adama Coulibaly, Mustafa Karshom na Steve Ebuela. El Merrikh ifitemo Gilles Razafimaro, Sogoba Daba, Fatokun Jide na Dauoda Ba. Abandi bakinnyi batoranyijwe ni Kwizera Olivier, Richard Ndayishimiye na Tambwe Gloire ba Rayon Sports.

Hari kandi James Desire, Uwihirwe Rene, Uwiyaremye Fidali ba Kiyovu Sports, Gakwaya Leonard, Isah Yakubu ba Police FC, Joseph Sackey wa Mukura VS, Mbonyumwami Thaiba, Ngono Guy Herve wa Gasogi United na Dauda Baleri wa Bugesera FC.

Ibihembo ku bahize abandi muri Rwanda Premier League biteganyijwe ko bizatangwa ku wa 11 Nyakanga 2026.

Hazatangwa ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2025/26 mu byiciro bitandukanye birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza.

Mu mwaka ushize w’imikino, myugariro wa APR FC, Niyigena Clement ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Djibril Ouattara wa APR FC watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yashyizwe mu bakinnyi bahatanira igihembo
Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal SC wigaragaje cyane na we ahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports wayikinnye mu mikino yo kwishyura yashyizwe mu bakinnyi bahatanira igihembo
Rutahizamu William Togui wa APR FC na we yashyizwe mu bahataniye igihembo
Gilles Razafimaro wa El Merrikh mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka
Uwiyaremye Fidali wa Kiyovu Sports wagize umwaka mwiza na we yashyizwe mu bahatanira igihembo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25