Igikombe cy’Isi: Côte d’Ivoire yatangiranye intsinzi, Tunisia iranyagirwa

Igikombe cy’Isi: Côte d’Ivoire yatangiranye intsinzi, Tunisia iranyagirwa

Igitego cyinjijwe na Amad Diallo cyafashije Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire kubona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Equateur igitego 1-0.

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ubera ku kibuga cya Lincoln Financial Field kiri mu Mujyi wa Philadelphia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Muri uyu mukino Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

Mu igice cya kabiri Côte d’Ivoire yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira ishaka igitego harimo uburyo bw’igitego bwabonywe na Elye Wahi ku munota wa 52 n’ubwa Yan Diomande ku wa 58 ntibwatanga umusaruro.

Umutoza wa Côte d’Ivoire, Emerse Faé, yakoze impinduka ashyira mu kibuga amaraso mashya, aho yakuyemo Elye Wahi, Bazoumana Touré, Nicolas Pépé, Seko Fofana na Guela Doué, ashyiramo Ange-Yoan Bonny, Amad Diallo, Christ Inao Oulai, Ibrahim Sangaré na Odilon Kossounou.

Ku munota wa 90 w’umukino, ni bwo Wilfried Singo yohereje umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Amad Diallo ahagaze neze, ahita ashyiramo igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. Yan Diomande ukinira Côte d’Ivoire yabaye umukinnyi w’iyi kipe ukoze amateka yo kuyikinira mu Gikombe cy’Isi ari muto, kuko ari we ubikoze afite imyaka 19 gusa.

Mu y’indi mikino Ikipe y’Igihugu ya Suède yanyagiye Tunisia ibitego 5-1 mu Itsinda F ry’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni ibitego byatsinzwe na Yasin Ayari watsinze bibiri, Alexander Isak, Viktor Gyökeres na Mattias Svanberg.

Igitego rukumbi cya Tunisia cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Omar Rekik mbere y’uko igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda u Buholandi n’u Buyapani byanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa mbere.

Igitego cya Amad Diallo cyafashije Côte d’Ivoire kubona intsinzi y’ingenzi mu Gikombe cy’Isi
Yan Diomande yabaye umukinnyi muto ukiniye Côte d’Ivoire mu Gikombe cy’Isi
Amad Diallo yatanze umusaruro mwiza n’ubwo yinjiye asimbuye
Isak yatsinze igitego cya kabiri cya Suède ku munota wa 30
Suède yatangiye Igikombe cy’Isi inyagira Tunisia
Viktor Gyökeres na Alexander Isak bafashije Suède gutangira neza Igikombe cy’Isi cya 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25