Nyanza: Umugore yishwe n’uwo yishyuzaga amafaranga 1 000 Frw

Nyanza: Umugore yishwe n’uwo yishyuzaga amafaranga  1 000 Frw

Umukecuru witwaga Mukamana Asinata wari utuye mu Mudugudu wa Gisake, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yishwe mu buryo bubabaje nyuma y’amakimbirane ashingiye ku mafaranga 1 000 y’u Rwanda, bivugwa ko yari aberewemo n’umusaza witwa Munyandamutsa Elia wamukubise ifuni ayamwishyuje.

Urupfu rwa Mukamana Asinata rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho abaturage bavuga ko nyakwigendera Mukamana Asinata yari yavuye iwe agiye guhaha ibiribwa by’umugoroba, ubwo yari ageze mu isantere ngo yahuye n’umusaza witwa Munyandamutsa wari umurimo amafaranga 1 000 y’u Rwanda ahita ayamwishyuza, undi aho kuyamuha ahubwo amubwira ko ari bumwice.

Muhoza Japhet, umwe mu baturage batuye aho byabereye, yavuze ko nyuma yo kwishyuza ayo mafaranga, yagize  ati: “ Yageze mu isantere ya Nyamiyaga ahahurira na Munyandamutsa Elia wari umubereyemo amafaranga 1 000  yari yaramugurije, amaze kuyamwishyuza undi yahise amubwira ngo aho kuyaguha ahubwo ndakwica.”

Ni bwo rero umukecuru yahise atambika atashye undi aramukurikira ageze imbere ahura n’undi mudamu baturanye aramubwira ngo namurinde batahane, uwo mukecuru yahise yicara hasi amutegereje ni bwo Munyandamutsa Elia yahise amugeraho afite agafuni yari avanye mu biraka [gukora akazi] aba amukubise udufuni dutatu aramwica.”

Nyiramariza Anitha we yavuze ko nyuma yuko nyakwigendera yishyuje uyu musaza amafaranga, ibintu byahise bihinduka kuko babaye nk’abatongana umukecuru amubwira ngo kuki atamuha amafaranga ye kandi hashize iminsi, aho kuyamuha rero amubwira ko ari bumwice.

Ati: “Aho kuyamuha hahise havuka  amakimbirane hagati yabo, nyuma yaho rero ni bwo twumvise induru ngo baramwishe kuko bari batambitse bakurikiranye, twahise tugenda twiruka dusanga umurambo we uryamye hano mu muhanda iruhande rwe huzuye amaraso.”

Munyandamutsa Josue yavuze ko ukekwaho icyaha cyo kwica uyu mukecuru  yakoresheje ifuni yari avanye mu mirimo y’ubuhinzi. Ati: “Twamenye ko yakoresheje ifuni yari avanye mu biraka byo guhinga, ni yo mpamvu dusaba ko ubutabera bukora akazi kabwo uriya wakoze ibi agahanwa by’intangarugero byanaba ngombwa bakazanamuzana kuburanishirizwa mu ruhame.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi Claude, yemeje aya makuru, aho yavuze ko aya makuru bayamenye nimugoroba ko uwo musaza yishe nyakwigendera akoresheje agasuka yari avanye mu kazi akaba yabikoze biturutse ku makimbirane bari bagiranye gusa ngo ntabwo ari abantu bari basanzwe babanye nabi. Ati: “Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise, atabwa muri yombi kandi ari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

Akomeza avuga ko inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ndetse akagira inama abaturage yo kwirinda amakimbirane no kwihanira ahubwo mu gihe habayeho kutumvikana bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha kuyacyemura batarinze kwishora mu byaha bishobora no kuvamo kugira uwambura undi ubuzima

Mu gihe twakoraga iyi nkuru, abaturage bo mu Kagari ka Gacu bari batangiye imyiteguro yo gushyingura nyakwigendera, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza ku rupfu rwe.

Abaturaage baguye mu kantu nyuma yo kumva ubwo bwicanyi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48