Kenya yamaganye Isiraheli  yayifatiye ingamba kubera Ebola

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Guverinoma ya Kenya yamaganye icyemezo cya Isiraheli cyo kuyishyira ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bafatiwe ingamba z’urugendo kubera icyorezo cya Ebola, nubwo nta murwayi n’umwe w’iyo ndwara uragaragara muri Kenya.

Nk’uko The Citizen yabitangaje, Leta ya Isiraheli yashyize Kenya hamwe n’ibindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Rwanda na Sudani y’Epfo ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo cyangwa abantu baherutse kubisuramo mu minsi 21 ishize batemerewe kwinjira muri Isiraheli.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Korir Sing’oei, yavuze ko igihugu cye kitishimiye icyo cyemezo, ashimangira ko Kenya yakoze ibizamini birenga 80 000 bya Ebola ariko nta murwayi n’umwe uraboneka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko kugeza ku wa 13 Kamena 2026 abantu 695 bari bamaze kwandura Ebola, benshi muri bo bakaba bari muri DRC no muri Uganda.

Yanditswe na Théogène NIYIRORA

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 16, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE