Iran yanze gusinya amasezerano y’amahoro na Trump  

Iran yanze gusinya amasezerano y’amahoro na Trump  

Iran yatangaje ko nta masezerano y’amahoro bari businye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki Cyumweru, ivuguruza ibyari byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu Donald Trump wavuze ko ayo masezerano yari businywe kuri uyu wa 14 Kamena 2026.

Perezida Donald Trump, abinyujije ku rubuga rwa Truth Social yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Amerika na Iran ashyirwaho umukono ariko Iran yahamije ko nta gihe runaka cyemejwe cyo gusinya kuri iki Cyumweru ariko ivuga ko ashobora kuzasinywa mu minsi iri imbere.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei yagaragaje ko bazategereza bakareba itariki nyayo amasezerano azasinyirwa. 

Aljazeera yatangaje ko Iran itarafata umwanzuro wa nyuma nubwo hari andi makuru avuga ko abahuza mu biganiro by’amahoro barimo Qatar na Pakistan bari muri Iran mu rwego rwo gufasha impande zihanganye mu ntambara.

Perezida Trump yahamije ko nyuma y’ayo masezerano Iran izahita ifungura umuhora wa Hormuz  ndetse buri mato akemererwa kunyuramo.

Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yashojwe na Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Iran mu mpera za Werurwe 2026.

Ibyo bihugu byagabye ibitero bishinja Iran gukora intwaro kirimbuzi zashyira mu kaga akarere biherereyemo n’Isi, bisaba icyo gihugu guhagarika iyo gahunda nubwo Iran  ibihakana yivuye imyuma ikavuga ko gahunda yayo ya Nikeleyeri igamije amahoro n’umusaruro ufitiye inyungu abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48