New York Knicks yegukanye Igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 53

New York Knicks yegukanye Igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 53

Ikipe ya New York Knicks yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), kiba igikombe cya mbere itwaye nyuma y’imyaka 53.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda San Antonio Spurs amanota 94-90 mu mukino wa gatanu wakinwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026.

Muri uyu mukino wa gatanu, New York Knicks yatabawe na Jalen Brunson watsinze amanota 45 arimo 14 yo mu gace ka kane.

Mu ruhererakane rw’imikino irindwi hagamijwe gutanguranwa intsinzi enye, New York Knicks ni yo yitwaye neza itsinda imikino 4-1.

Knicks yatsinze umukino wa kane iturutse inyuma aho yarushwaga amanota 29 ndetse no kuri uyu mukino wa gatanu byayisabye gutsinda iturutse inyuma.

Ni igikombe cya gatatu iyi kipe yegukanye, dore ko yaherukaga gutwara icyo mumu 1970 na 1973.

Jalen Brunson ukinira  New York Knicks, yabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri iyi mikino ya nyuma yo kugira impuzandengo y’amanota 32,6, iya 4,6 muri ’assists’ na 4,2 muri ’rebounds’.

New York Knicks yegukanye igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 53
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe 13 Ugushyingo 2026 Saa 10:04
  2. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  3. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:31
  5. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08