Zimbabwe: Abahunze amapfa bafite impungenge zo kwimurwa ku ngufu

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Abaturage benshi bimukiye mu gace ka Eastern Highlands mu Burasirazuba bwa Zimbabwe bahunga amapfa n’imihindagurikire y’ibihe, bafite impungenge kwirukanwa nyuma y’uko Leta ikajije ibikorwa byo kurwanya abatuye ku butaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baturage bavuga ko bavuye mu bice byumagaye bitagishoboka guhingamo kubera ikibazo cy’imvura nke, baza gushaka ubuzima mu gace kazwiho ubutaka burumbuka n’imvura ihagije.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al Jazeera, Lloyd Gweshengwe, umwe mu bimukiye muri aka gace, yavuze ko amaze imyaka 18 ahatuye kandi ko nta handi afite yakwerekeza. Yavuze ko umusaruro mwiza w’ibigori yabonye muri uyu mwaka wamuhaye icyizere cyo gutunga umuryango we, ariko ko atewe impungenge n’icyemezo Leta ishobora gufata.

Mu kwezi gushize, ubuyobozi bw’Intara ya Manicaland bwatangaje ko bugiye gukaza ingamba zo kurwanya itangwa ry’ubutaka n’imiturire binyuranyije n’amategeko, buvuga ko bugamije kurwanya ruswa no kurengera ibidukikije.

Abasesenguzi bavuga ko abaturage benshi batuye muri Eastern Highlands atari uko bashakaga kwigarurira ubutaka, ahubwo ko babitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatumye ubuhinzi bugorana mu duce bakomokamo.

Umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu Blessing Nyamaropa, yavuze ko Zimbabwe itarashyiraho amategeko cyangwa politiki zihariye zo gufasha abaturage bimurwa n’imihindagurikire y’ibihe, ibintu bituma benshi batuye ku butaka badafitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko.

Abo baturage basaba Leta kubashakira umuti urambye no kwemeza aho batuye mu buryo bwemewe, aho kubimura, kuko bavuga ko nta handi bafite ho kujya.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE