Perezida Kagame yitabiriye Inama  Nyafurika yiga ku bwikorezi bwo mu Kirere 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze i Lomé muri Togo aho yitabiriye Ifungurwa ku mugaragaro ry’Inama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’ubwikorezi bwo mu Kirere n’Imurikabikorwa rya serivisi z’indege, yakiriwe na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo Faure Essozimna Gnassingbé.

Iyi nama yateguwe na Komisiyo Nyafurika Ishinzwe Indege za Gisivili (AFCAC) ifatanyije n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ikaba ihurije hamwe abasaga 500 barimo Abaminisitiri b’Ubwikorezi mu bihugu bya Afurika, abahagarariye Ibigo by’Indege za Gisivili, sosiyete zitanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Kirere, abakuriye ibibuga by’indege, abahagarariye ibigo bikora indege ndetse n’abashoramari. 

Ni inama igamije kwiga ku buryo bwo guhuza Isoko Rusange rya Afurika ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere no guharanira kubaka uruhererekane rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika, rurambye, rwihagazeho kandi rubasha guhatana mu ruhando mpuzamigabane. 

Biteganyijwe ko Perezida Kagame atanga ikiganiro mu itangizwa ry’iyo nama iteganyijwe guhera kuri uyu wa Mbere, nyuma y’aho akaza no kugirana ikiganiro cyihariye na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé.

Iyi nama n’imurikabikorwa bitangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 ikazasoza ku ya 19 Kamena 2026, yitezweho gusoza hatangajwe Politiki yo kwihutisha no gushyira mu bikorwa Isoko Rusange ry’Afurika ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere (SAATM) hagati y’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika. 

Nanone kandi iyi nama iragaruka ku buryo bwo guhangana n’ibyuka bihumanya ikirere, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’Ingengabihe igamije kugabanya imyuka ya karubone mu Bigo bikora Ingendo Mpuzamahanga zo mu Kirere (CORSIA).

Ibyo bizajyana no kureba ku buryo bwo gukusanya inkunga zikenewe mu guharanira kubona amavuta agurutsa indege mu buryo burambye  

Mu imurikabikorwa binateganyijwe ko hazaberamo uburyo bwo guhuza ibiganiro ku bantu batandukanye no kunguka abafatanyabikorwa bashya mu rwego rw’indege, ikoranabuhanga mu bwikorezi bwo mu kirere bikajyana n’ubukangurambaga bwo kongera ishoramari mu kubaka ibikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu Kirere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 15, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE