RSSB Tigers BBC yakoze akarasisi yishimira gutwara igikombe cya BAL 2026 (Amafoto)

RSSB Tigers BBC yakoze akarasisi yishimira gutwara igikombe cya BAL 2026 (Amafoto)

Ikipe ya RSSB Tigers BBC, yakoze akarasisi izenguruka Umujyi wa Kigali yerekana igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026) iherutse kwegukana bwa mbere mu mateka.

Ibi birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Kamena 2026, aho byatangiriye kuri Club Rafiki i Nyamirambo, urugendo runyura Kimisagara-Nyabugogo-Muhima– Mu Mujyi rwagati –Sopetrade- Remera rusorezwa kuri Kigali Convention Centre, ahabereye igitaramo cyo kwishimira iki gikombe.

Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Bull Dogg, Kenny Sol na Angel Mutoni.

Aka karasisi kitabiriwe n’abakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Regis Rugemanshuro.

Iki gikombe bishimiye bacyegukanye ku wa 31 Gicurasi 2026, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, bandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu.

Mu bice iyi kipe yanyuzemo birimo na Nyabugogo aho yakomewe amashyi mu kuyishimira ko yahesheje u Rwanda ishema ikaba iya mbere yegukanye iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Basketball ya Afurika.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, RSSB Tigers BBC, biteganyijwe ko izahagararira Umugabane wa Afurika mu marushanwa mpuzamigabane azwi nka “FIBA Intercontinental Cup” azabera i Beijing mu Bushinwa hagati ya tariki 22 na 27 Nzeri 2026.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye RSSB Tigers yahesheje u Rwanda ishema yegukana BAL
Abana bakiri bato babonye umwanya wo gusuhuzanya n’abakinnyi ba RSSB Tigers
Abafana ba RSSB Tigers bari baje gushyigikira ikipe yabo yanditse amateka
Urugendo rwatangiye kuri Club Rafiki i Nyamirambo
Ntore Habimana ateruye igikombe baherutse kwegukana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25