Hervé Renard yagizwe umutoza wa Tunisia

Hervé Renard yagizwe umutoza wa Tunisia

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia (FTF), ryatangaje ko Hervé Renard yagizwe Umutoza Mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu, asimbuye Sabri Lamouchi wirukanywe nyuma y’umukino umwe mu Gikombe cy’Isi.

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia (FTF) yatangaje ko yirukanye Sabri Lamouchi wari umutoza mukuru nyuma yo kunyagirwa na Suède ibitego 5-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda F ry’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Umufaransa Hervé Renard w’imyaka 57 yemejwe nk’umutoza mukuru mushya ndetse biteganyijwe ko atangira imyitozo yitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda bazakina n’u Buyapani ku wa 21 Kamena.

Hervé Renard amenyerewe muri ruhago ya Afurika aho yatoje ibihugu birimo Zambia, Maroc, Ghana, Côte D’ivoire n’ibindi.

Uyu mutoza agiye gutoza mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kugitozamo mu 2018 ari kumwe na Maroc no mu 2022 ari kumwe na Arabie Saoudite mu 2022.

Inshuro zose yari muri iri rushanwa ntabwo ararenga amatsinda, dore ko no mu 2022 ubwo yatsindaga Argentine yatsinzwe imikino ibiri ikurikiyeho bikarangira na bwo atageze muri ⅛.

Hervé Renard yagizwe Umutoza Mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Tunisia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43