Iza kera zishimiwe cyane- Ibyaranze igitaramo cya Summer Country Tour

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Abatuye n’abagenda Akarere ka Musanze banyuzwe cyane n’igitaramo cya Summer Country Tour cyateguwe na Bruce Melodie kikaririmbamo abarimo The Ben, Kitoko na Bwiza, bose bishimiwe ariko byagera ku ndirimbo zabo za kera bikaba ibindi.

Ni igitaramo cyabaye ku mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, kibimburira uruhererekane rw’ibyo bise Summer Country Tour bizabera hirya no hino mu Gihugu.

Muri iki gitaramo kandi, binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, abanyempano bo mu Karere ka Musanze biganjemo abanyabugeni n’abanditsi b’ibitabo bahawe urubuga rwo kumurika ibikorwa byabo nk’urugero rwo gutinyura abandi bacyitinya.

Ahagana saa 8:00 z’umugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo abashyushyarugamba  batangiye kujya ku rubyiniro bashyushya abitabiriye igitaramo ari na ko abahanzi bakiri bato bahabwaga umwanya bakigaragaza.

Nyuma y’aho gato, Umunyamakuru Lucky Nzeyimana wari uyoboye gahunda, yagiye ku rubyiniro ashimira abasusurikije abantu, yakira Bwiza ku rubyiniro yishimirwa mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Gake Gake, Ready, Ahazaza, Ni Danje, Ogera yakoranye na Bruce Melodie, Best Freind yakoranye na The Ben hamwe n’izindi.

Indirimbo zimaze imyaka  10 kuzamura zanyuze benshi

Nyuma ya Bwiza, Kitoko yahawe ikaze ku rubyiniro agaragarizwa ko yari akumbuwe, kuko yaririmbye indirimbo ze ziganjemo iza kera, abitabiriye bakajya bamufasha.

Mu zo yaririmbye harimo Rurabo, Agakecuru, Bella, Akabuto, Si byo, yafatanyije na Meddy, asoreza kuri Thank you Kagame, atungurwa n’abitabiriye ubwo baririmbanaga na we ijambo ku rindi.

Yakurikiwe na The Ben wari utegerezanyijwe amatsiko, maze na we ntiyatanga agahenge ku bitabiriye igitaramo, bitewe n’urutonde rw’indirimbo zari ziganjemo iza kera zatumye abantu bose babyina.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo Indabo Zanjye, Ndi uw’i Kigali, Habibi, I’m in love,  Sikosa, Pawa, Ni Forever, Rahira, Ntacyadutanya, Fine girl, Plenty, Naremeye, Why, na Thank You, zose zabyinwe kugeza avuye ku rubyiniro.

N’amarangamutima menshi, The Ben yagize ati: “Musanze mutwaye umutima wanjye, ndabakunze.”

Nyuma ya The Ben, uvanga imiziki yabanje kuyivanga, ashyuhiriza uribyiniro Bruce Melodie, na we waririmbye indirimbo nyinshi mu ze zakunzwe, yagera ku zakera abantu bakabyina.

Bruce Melodie yaririmbye izirimo Funga Macho, Munyakazi, Ikinya, Ikinyafu, Ndakwanga, Uzandabure, Nta kibazo na kimwe nshaka kwiteza, Ntundize, Samoya, urabinyegeza n’izindi zose zishimiwe n’abitabiriye. 

Bruce Melodie yibukije Abanya-Musanze ko yari akumbuwe kubataramira ati: “Abasaza n’abakecuru nari mbakumbuye cyane.”

Biteganyijwe ko ibitaramo bya Summer Country Tour bizakomereza mu Turere twa Nyagatare, Bugesera na Rubavu byose bikaba bigamije kwegera abakunzi ba bo.

Bwiza ageze kuri Ogera na Ready abitabiriye igitaramo banyuzwe cyane
The Ben avuga ko urukundo ry’Abanya-Musanze rwatumye yumva ko akwiye gusubirayo akabataramira ku giti cye
Bruce Melodie ubwo yari ku rubyiniro yajyanaga n’abafana ijambo ku rindi mu ndirimbo yateye
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE