Kigali: Haturikijwe ibishashi byo kwishimira intsinzi ya RSSB Tigers BBC
Mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Basketball Africa League cyegukanywe ku nshuro ya mbere na RSSB Tigers BBC, mu Mujyi wa Kigali harashwe ibishashi by’urumuri.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kamnena 2026, cyatangijwe n’urugendo rwo gutambagiza igikombe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyitabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro.
Nyuma yo kwereka abatuye mu Mujyi wa Kigali iki gikombe, cyerekejwe kuri Kigali Convention Centre (KCC), ahari hateganyijwe igitaramo kidasanzwe cyarimo n’abaririmbyi batandukanye.
Abo bahanzi bataramye kakahava barimo Kenny Sol, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Angell Mutoni, Ariel Wayz na Kivumbi King baririmbye indirimbo zabo zikunzwe.
Ibi birori byasojwe no guturitsa ibishashi mu kirere, ibidasanzwe bikorwa n’andi makipe yegukana amarushanwa atandukanye mu Rwanda.
Iki gikombe bishimiye bacyegukanye ku wa 31 Gicurasi 2026, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, bandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu.
