Clapton Kibonke ntashyigikiye ko abafana ba The Ben na Bruce Melodie bahora bahanganye

Clapton Kibonke ntashyigikiye ko abafana ba The Ben na Bruce Melodie bahora bahanganye

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Clapton Kibonke yavuze ko adashyigikiye imyitwarire y’abafana bahora bahanganisha The Ben na Bruce Melodie, ashimangira ko aba bahanzi bombi bakunzwe ku buryo badakeneye kwishyurira abafana ngo babashyigikire.

Kibonke yabigarutseho nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko The Ben yaba yaramuhaye amafaranga kugira ngo ayakoreshe mu gushakira umuhanzi abafana mu gitaramo Country Summer Tour yahuriyemo na Bruce Melodie, cyabereye i Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

Mu kiganiro Sunday Choice gitambuka kuri Isibo TV cyatambutse mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, Kibonke yahakanye yivuye inyuma ibyo bivugwa.

Ubwo yari abajijwe niba yarahawe amafaranga na The Ben kugira ngo yishyure abantu bamufane, Kibonke yavuze ko ibyo atari byo. Ati: “Buriya twebwe ntabwo twishyurwa, ahubwo ni abantu dukunda.”

Yakomeje asobanura ko The Ben na Bruce Melodie ari abahanzi bafite izina rikomeye ndetse bafite abakunzi benshi ku buryo nta mpamvu yo kwishyura abantu ngo babashyigikire. Yagize ati: “Aba bahanzi bombi barakunzwe. Nta mpamvu yo kwishyura abantu ngo babakunde cyangwa ngo babafane, cyane cyane ko igitaramo ubwacyo kwinjiramo byasabaga kugura itike.”

Kibonke yanagarutse ku makimbirane akunze kugaragara hagati y’abafana b’aba bahanzi, agaragaza ko atabyishimira. Ati: “Njye ndi umufana wa Melodie nkaba umukunzi wa The Ben. Ben nta bafana agira, twese turi abakunzi; Melodie ni we ugira abafana.”

Yavuze ko hari bamwe mu bafana ba Bruce Melodie bakunze gushyira imbaraga nyinshi mu kunenga cyangwa kwibasira The Ben aho kwibanda ku gushyigikira ibikorwa by’umuhanzi bakunda.

Kibonke yavuze ko ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga byerekana uko bamwe mu bafana bibanda ku guhangana aho kwerekana urukundo rw’umuziki. Yatanze urugero rw’amashusho yakwirakwijwe agaragaza umunyarwenya Pirate yambika umuntu ikiziriko mu ijosi amugereranya n’igisamagwe, ibintu bamwe bafashe nk’uburyo bwo kunenga cyangwa gushotora The Ben, usanzwe ukoresha izina rya “Tiger”.

Yasabye abafana b’aba bahanzi gukomeza gushyigikira abo bakunda birinda ibikorwa bishobora guteza amacakubiri cyangwa amakimbirane hagati y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Kibonke Claption yanenze abafana ba The Ben na Bruce Melodie bahora bahanganye

Yanditswe na Niyirora Théogène

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25