Iwacu Muzika Festival: Kevin Kade yasimbujwe Kivumbi King na Amalon

Iwacu Muzika Festival: Kevin Kade yasimbujwe Kivumbi King na Amalon

Nyuma yo gutangaza ko atakibonetse mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, Kevin Kade yasimbujwe abahanzi babiri ari bo Kivumbi King na Amalon.

Ni ibyatangajwe n’abategura ibyo bitaramo mu ijoro ry’itariki 15 Kamena 2026, bagaragaza ko abo bahanzi bazakorana guhera ku wa 20 Kamena 2026. Bifashishije imbuga nkoranyambaga basangije ababakurikira amafoto y’abo bahanzi.

Banditse bati: “Umuhanga mu bihangano bye, Amalon aje kubataramira mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival muratangirana kuva ku wa 20 Kamena 2026.”

Barongera basangiza ifoto ya Kivumbi King bayiherekeresha amagambo ashimangira ko na we azagaragara muri ibyo bitaramo.

Bati: “Bakunzi b’umuziki nyarwanda umuhanzi mukunda Kivumbi ni umwe mu bahanzi bari ku rutonde rw’abazatarama muri Iwacu Muzika Festival.”

Abenshi mu bakurikiranira hafi umuziki n’ibitaramo nyarwanda bavuga ko kuba Amalon yiyongereye ku rutonde ari amahirwe yihariye kuri we kuko ari intambwe nziza mu nzira yo kugaruka mu muziki nyuma y’uko yari amaze igihe adakora indirimbo.

Kevin Kade wasohotse, yatangaje ko atacyitabiriye ibyo bitaramo tariki 15 Kamena 2026, aho byatewe n’uburwayi bwamuzaharije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25