Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026, abatuye Akarere ka Nyamagabe bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo, wahujwe n'Umunsi Mpuzamahanga w'Ubwiherero, hubakwa ubwiherero ku miryango itishoboye mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza bagira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Uyu munsi wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ariko mu Rwanda wizihijwe uyu munsi mu Karere ka Nyamagabe, hanasozwa ubukangurambaga bw' iminsi 10 ku isuku n'isukura bwatangiye kuri iyo tariki mu gihugu hose. Ubushakashatsi bwa DHS7 bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) mu 2025, bugaragaza ko abagera kuri 3% by’ingo muri Nyamagabe badafite ubwiherero, bakaba bakoresha uburyo bwo kwiherera ku gasozi. Mukamana Chantal ni umwe mu bubakiwe ubwiherero muri uyu muganda, utuye mu Murenge wa Cyanika, avuga ko ubwiherero yari…
28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
















































