U Rwanda rugiye guhabwa miliyari 22 Frw zizongerera ibitaro ibikoresho by’ubuvuzi

U Rwanda rugiye guhabwa miliyari 22 Frw zizongerera ibitaro ibikoresho by’ubuvuzi

U Rwanda rwaje mu bihugu icyenda bya Afurika bigiye kungukira mu ishoramari rya miliyoni 135 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 199 z’amafaranga y’u Rwanda), rigamije kongera ibikoresho by’ubuvuzi, imiti n’ikoranabuhanga mu bigo nderabuzima n’ibitaro, by’umwihariko mu kwita ku bagore batwite, ababyeyi babyara n’impinja.

Muri iri shoramari, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga miliyoni zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda) zizifashishwa mu guha ibikoresho by’ingenzi by’ubuvuzi ibigo nderabuzima n’ibitaro 170, birimo ibitaro by’Uturere n’ibyigisha ubuvuzi.

Iri shoramari ryatangajwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu Nama Mpuzamahanga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA), yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho Umuryango wa Mohamed bin Zayed Foundation for Humanity watangaje ko uzashyigikira ibihugu icyenda bya Afurika mu kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Uretse miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika u Rwanda ruzahabwa, hateganyijwe gushakishwa andi miliyoni 40 z’amadolari binyuze mu bufatanye na Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bigere ku bigo byinshi kandi mu buryo burambye.

Ibikoresho bizatangwa bizafasha abaganga n’abandi bakozi bo kwa muganga guhangana n’ibibazo bikunze gushyira ubuzima bw’ababyeyi n’impinja mu kaga, birimo kuva cyane nyuma yo kubyara.

Hazatangwa kandi ibyuma bifasha kwita ku mpinja zavutse zidashyitse cyangwa zifite ibibazo by’ubuzima, birimo ibyuma bizifasha kugumana ubushyuhe bw’umubiri n’ibifasha izifite ibibazo by’ubuhumekero.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ubu bufatanye buje kongera imbaraga mu bikorwa u Rwanda rumaze imyaka isaga 20 rushyiramo mu guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana.

Yagaragaje ko gukomeza kugera ku musaruro mwiza mu buvuzi bidasaba gusa kugira abaganga n’ibigo nderabuzima, ahubwo ko hakenewe n’imiti, ibikoresho n’ikoranabuhanga bibafasha gutanga serivisi zinoze.

Ibindi bihugu bizungukira muri iri shoramari

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bizungukira muri iyi gahunda ni Ethiopia, Kenya, Liberia, Malawi, Nigeria, Ghana, Sierra Leone na Mozambique.

Muri rusange, miliyoni 135 z’amadolari ya Amerika yatanzwe n’uyu muryango ziteganyijwe gufasha ibigo by’ubuvuzi birenga 500 muri ibyo bihugu kubona imiti n’ibikoresho by’ingenzi.

Iri shoramari kandi riteganyijwe gukurura irindi shoramari rya miliyoni zisaga 550 z’amadolari aturutse muri za Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere, ku buryo amafaranga yose azakoreshwa muri gahunda ashobora kurenga miliyoni 685 z’amadolari.

Buri gihugu kizitabira iyi gahunda gisabwa gutanga umusanzu nibura ungana n’uwo umuryango uzatanga, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo gushyigikira ubuvuzi no gutuma ibikorwa biramba.

Gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi

Iri shoramari rije mu gihe ibura ry’imiti y’ingenzi n’ibikoresho byo gusuzuma indwara bikomeje kuba imbogamizi mu bigo byinshi by’ubuvuzi muri Afurika.

Imibare yatangajwe n’uyu Muryango igaragaza ko imiti y’ingenzi iboneka mu bigo nderabuzima bya Leta muri Afurika ingana na 35% gusa by’ikeneye, mu gihe ibigo by’ubuvuzi bitageze kuri kimwe cya gatatu bifite ibikoresho by’ibanze byo gupima indwara.

Ibi bishobora gutuma abarwayi batinda kubona serivisi, indwara ntizisuzumwe hakiri kare, ndetse n’abaganga bakabura ibikoresho bibafasha guhangana n’ibibazo byihutirwa.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha kugabanya izo mbogamizi, kongera ubushobozi bw’abaganga no kunoza serivisi zihabwa abagore, impinja n’abana, hagamijwe kugabanya impfu zishobora kwirindwa.

Iri shoramari kandi rigaragaza akamaro k’ubufatanye hagati ya Leta, imiryango itera inkunga n’abandi bafatanyabikorwa mu kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuzima no gutuma abaturage babona serivisi zinoze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi 27 Ugushyingo 2026 Saa 12:09
  2. Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:20
  3. FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:15
  4. Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka 27 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40