Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Sanam, mu Burengerazuba bwa Niger, gihitana abasirikare 13, abandi 20 barakomereka.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ingabo ya Niger yatangaje ko iki gitero cyagabwe ku wa 26 Ugushyingo 2026, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu.
Iyi Minisiteri yavuze ko imibare y’abishwe n’abakomeretse ikiri iy’agateganyo. Yongeyeho ko abagabye igitero banasenye ibikorwa remezo byakoreshwaga n’abasirikare mu kazi kabo ka buri munsi.
Nubwo abagabye iki gitero bataramenyekana, agace ka Sanam, gaherereye mu Ntara ya Tillabéri, hafi y’umupaka wa Niger na Mali, kamaze igihe kibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi ibiri Minisiteri y’Ingabo ya Niger itangaje ko abasirikare 11 biciwe mu kindi gitero cyagabwe n’umutwe wa Boko Haram mu Ntara ya Diffa, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE