Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi
Perezida w’Ishuri ry’Afurika ry’Imiyoborere (African School of Governance – ASG), Francis Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi, rukarangwa n’indangagaciro nzima, ubunyangamugayo, ubutabera no kubazwa inshingano, kugira ngo ruzabashe kuyobora ibihugu byarwo no kubiha icyerekezo cyiza. Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inama ya YouthConnekt Africa, aho yibanze ku kamaro ko guhererekanya inshingano hagati y’ibisekuru, agaragaza ko ubuyobozi atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ari inshingano ahabwa mu gihe runaka kugira ngo akorere abandi. Gatare yifashishije urugero rw’isiganwa ryo guhererekanya agakoni, asobanura ko kugira ngo rigende neza, uwakiriye agakoni agomba kuba afite imbaraga, ubushobozi n’ubushishozi bwo gukomereza aho mugenzi we yari agejeje. Yavuze ko iryo siganwa ridashobora gukorwa n’umuntu umwe, ahubwo…
26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
















































