Byinshi kuri Samuel Nganga wagizwe Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda

Byinshi kuri Samuel Nganga wagizwe Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda

Samuel Kamau Nganga, Umunya-Kenya ufite uburambe bw’imyaka igera kuri 20 mu bikorwa by’iterambere mpuzamahanga n’ishoramari, ni we wagizwe Umuyobozi Uhagarariye Itsinda rya Banki y’Isi (World Bank Group) mu Rwanda, nk’uko bishimangirwa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kamau Nganga abaye Umuyobozi wa mbere wa Banki y’Isi mu Rwanda wahawe n’inshingano zo gukurikirana inshingano zo gukurikirana no guhagararira ibigo bine bya Banki y’Isi  ari byo Banki Mpuzamahanga yo kwiyubaka n’Iterambere (IBRD), Ishyirahamwe Mpuzamahanga riharanira Iterambere (IDA), Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga Ingwate ku Ishoramari (MIGA).

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwemezwa kuri izo nshingano asimbuyeho Umunyamerika ukomoka muri Sierra Leone, Sahr Kpundeh wari umaze igihe ahagarariye Banki y’Isi mu Rwanda kuva muri Nzeri 2023 kugeza ku wa 31 Kanama 2026, Kamau Nganga yashimangiye ko guhanga imirimo bizaba ikintu cy’ingenzi mu gihe azamara kuri izo nshingano. 

Yashimangiye kandi ko azongera imbaraga mu gukurura ishoramari ry’abikorera ndetse anashyigikire iterambere rirambye ry’ubukungu. Ati: “Ntewe ishema kuba uwa mbere ugiye kuyobora ibikorwa bihuriweho bya Banki y’Isi mu Rwanda, kandi nzashyira imbere guhanga imirimo mu kubaka ubukungu butagira uwo busigaza inyuma ku baturage b’u Rwanda.”

Yahamije ko World Bank yiteguye gushyigikira intego z’u Rwanda z’iterambere nk’uko zikubiye muri Gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), by’umwihariko muri urwo rwego rwo guhanga imirimo no kwagura ishoramari ryabikorera byose bigamije kubaka iterambere rirambye. 

Byitezwe ko Nganga ni we witezweho kuyobora imikoranire yihariye ya Banki y’Isi izayobora ubutwererane buzahera mu mwaka utaha wa 2027 kugeza mu mwaka wa 2035. 

Nganga ahawe izi nshingano mu gihe u Rwanda na Banki y’Isi bitegura gushyiraho amasezerano mashya y’ubufatanye azamara imyaka umunani, kuva mu 2027 kugeza mu 2035, azwi nka Country Partnership Framework (CPF).

Aya masezerano azagena icyerekezo cy’ishoramari rya Banki y’Isi mu Rwanda, inkunga y’ubujyanama n’inzego zizibandwaho mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.

Samuel Kamau Nganga ni muntu ki?

Samuel Kamau Nganga yubatse izina mu bijyanye n’imari, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu, cyane cyane mu gushyigikira urwego rw’abikorera.

Amakuru ari ku rubuga rwe rwa LinkedIn agaragaza ko yize mu Ishuri Rikuru ryigisha iby’Ubucuruzi n’Imiyoborere (London Business School) riherereye i Londres mu Bwongereza.

Gusa, amakuru arambuye ku mpamyabumenyi yahakuye, umwaka yayibonereyemo ndetse n’andi mashuri yaba yarizeho ntaraboneka mu masoko yizewe.

Nganga yinjiye muri Banki y’Isi mu 2007, akorera mu ishami ryayo rishinzwe Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Kuva icyo gihe, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi, aho yungukiye ubunararibonye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika na Karayibe (Caraïbes).

Mu myanya ikomeye yakoze harimo kuba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Imari (IFC) muri Afurika.

Mbere yo kugirwa uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yari Umuyobozi mu Ishami rya IFC rishinzwe inganda, ubuhinzi n’ubucuruzi bubishamikiyeho ndetse na serivisi muri Afurika.

Muri izo nshingano, yakurikiranaga ishoramari na gahunda z’ubujyanama zigamije guteza imbere abikorera, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Uburambe bwe bukubiyemo kandi gukora mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuhinzi, serivisi z’abaguzi, ingufu zisubira, serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi no gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse.

Biteganyijwe ko azagira uruhare mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, guteza imbere abikorera, guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi 27 Ugushyingo 2026 Saa 12:09
  2. Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:20
  3. FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:15
  4. Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka 27 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  5. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40