U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi

U Rwanda rwihanganishije Misiri yapfushije abantu 31 mu nkongi

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yihanganishije abaturage n’ubuyobozi bw’icyo gihugu nyuma y’impanuka y’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Giza, igahitana abantu 31 abandi 21 bagakomereka.

Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda mu Misiri yashyize ahagaragara ku wa Kane, yavuze ko ibabajwe cyane n’iyi mpanuka yabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026.

Yagize iti: “Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri ibabajwe cyane n’inkongi y’umuriro yibasiye ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yabereye i Giza ku wa 25 Ugushyingo 2026, igahitana abantu 31 abandi 21 bagakomereka.”

Ambasade yihanganishije imiryango yabuze abayo, inagaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’ubuyobozi n’abaturage ba Misiri muri ibi bihe bikomeye barimo.

Yagize iti: “Turihanganisha byimazeyo imiryango yabuze ababo kandi twifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Repubulika y’Abarabu ya Misiri muri ibi bihe bikomeye.”

Yifurije kandi abakomeretse gukira vuba kandi bagasubira mu buzima bwiza.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda munini uzenguruka umujyi wa Giza, mu gace ka Al-Warraq, nyuma y’uko ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli ihirimye igafatwa n’inkongi y’umuriro iri hejuru y’umuyoboro unyura munsi y’umuhanda.

Uwo muriro wakwirakwiriye no ku zindi modoka zari hafi aho, bituma habaho inkongi ikomeye.

Inzego z’ubuyobozi muri Misiri zatangaje ko nibura ibinyabiziga 27, birimo imodoka n’amapikipiki, byangijwe n’iyo nkongi y’umuriro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Niger: Abasirikare 13 biciwe mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:20
  2. FIFA yibwe amadosiye arenga ibihumbi 100 mu gitero cy’ikoranabuhanga 27 Ugushyingo 2026 Saa 10:15
  3. Kayonza: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi, ibicuruzwa birakongoka 27 Ugushyingo 2026 Saa 08:20
  4. Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR 26 Ugushyingo 2026 Saa 20:40
  5. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36