Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto zibahenda ku isoko

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye Abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto zibahenda ku isoko


Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu ngo zabo, kugira ngo bajye bazibona bitabasabye kuzihahira ku masoko, cyane ko ibiciro byazo bikomeje kuzamuka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange ngarukakwezi, wabereye mu Murenge wa Rukoma, ahatewe ibiti bigera ku 10 000.

Minisitiri w’Intebe yashishikarije abaturage guhinga ibiti by’imbuto ziribwa, agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo twabiteye ariko dukwiye kubitera, mujya mubona ibiciro ku masoko ko birimo kuzamuka, cyane cyane iby’imbuto n’imboga.

Burya rero iyo byazamutse ni twebwe tuba dukwiye kwibaza tuti ese ko byazamutse kuki twe tutabifite?”
Yasabye buri muturage kujya ajyana mu rugo igiti cy’imbuto ziribwa akagitera, anasaba ko buri giti giterwa cyitabwaho kugeza gikuze, kugira ngo kizasigire nyiracyo n’abazamukomokaho umurage.

Yibukije Abanyarwanda ko basanzwe bazi akamaro ko gutera ibiti, kuko bifasha mu kubungabunga ubutaka no gukurura imvura.

Ati: “Tudateye ibiti bidufasha kwirinda isuri, ku buryo igihugu cyacu cy’imisozi 100 tutabiteye iyi misozi yose yamanuka itwara n’isuri”.

Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira kwitegura imvura nyinshi ishobora guterwa n’ikinyagihe cya El Niño, u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeje gukurikiranira hafi ibiteganyijwe ku mihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Tugomba gutera ibiti kandi dushyizeho imbarga, ngira ngo mwumvise icyiza giteganyijwe cyitwa El Niño, muriteguye? Mu bihugu bimwe hazagwa imvura nyinshi ahandi hakava imvura nyinshi, mbese ni ihindagurika ry’ibihe kandi turaritegereje.”

Yunzemo ati: “Tugomba guhora twiteguye rero, twaraciye imiringoti, n’inzu zacu aho zitaziritse tuzizirike neza”.

Mu bundi butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri w’Intebe yashimye intambwe Akarere ka Kamonyi kamaze gutera mu guhangana n’igwingira ry’abana, asaba abaturage gukomeza imbaraga mu kurirandura burundu.

Yanabasabye kujya bihutira gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli no kwivuza igihe barwaye, aho gutegereza ko indwara zikomera bakarembera mu ngo, agaragaza ko kwivuza ku gihe ari ingenzi mu kurengera ubuzima.

Yavuze ko kuba u Rwanda rwaramakaje gahunda ya Mutweli byatumye hari abayobozi bakomeye bo mu bindi bihuza baza no kwivuza mu Rwanda kubera icyizere barufitiye.

Ku bijyanye n’ubuhinzi, yasabye abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gufatanya gushaka uburyo umusaruro w’ibihingwa bigeze igihe cyo kubagarwa muri iki gihe, abagategura aho uzahunikwa neza, kugira ngo hirindwe igihombo giterwa no kwangirika kwawo.

Yashimye kandi ko abaturage bakomeje kwitwararika ku bijyanye n’ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge, avuga ko byagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’abantu bajyaga bagaragara basinze mu masaha ya mu gitondo.

Ati: “Dukomeje kwitwararika nta muntu wasinze mu gitondo”.

Yashimangiye ko abaturage bakwiye gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere, bagaharanira kwigira no kuzamura imibereho yabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasabye Abanyarwanda gutera imbuto ziribwa birindo ko zibahenda ku isoko
Umuganda waranzwe no guca imirwanyasuri
Hatewe ibiti bisa ibihumbi 10 mu Karere ka Kamonyi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Afghanistan: Abanyeshuri 6 bishwe n’ibisasu byaturikiye hafi y’ishuri 28 Ugushyingo 2026 Saa 13:15
  2. Bugesera: Amakimbirane mu miryango no kutumvira kw’abana biri mu bitiza umurindi kubasambanya 28 Ugushyingo 2026 Saa 12:02
  3. U Rwanda ruzakira Inama ya Kaminuza zo muri Brazil mu 2027 28 Ugushyingo 2026 Saa 08:19
  4. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  5. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21