Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR

Ni inshingano y’abanyamatorero kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa – CPR

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo kireba Ibyiciro bitandukanye kandi ku Isi yose, bityo Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yateguye Ihuriro ry’Igihugu ryo kuganira ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwoko bwaryo (VSBG) muri gahunda y’ubujyanama ku ihungabana. Ubuyobozi bwa CPR buhamya ko ari inshingano amatorero n’amadini bafite mu kubaka umuryango mwiza, hirindwa ihohoterwa.

Uhagarariye Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Rev. Mutabazi Samuel yavuze ko nk’abayobozi b’amatorero bakora ibikorwa bifatika mu kurwanya ihohoterwa, kugira ngo hubakwe umuryango mwiza utekanye.

Yagize ati: “Mu kwishyira hamwe kw’amatorero menshi y’abaporotesitanti bishingiye ku bikorwa bifatika harimo guhagurikira hamwe bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, irikorerwa abana, ryaba irishingiye ku gitsina, ku mutungo n’ibindi bibazo bahura nabyo.

Amatorero afite abayoboke benshi, turamutse rero tubigizemo uruhare rufatika, abayobozi b’amatorero, abakirisitu, abahagarariye inzego zinyuranye mu matorero, abahagarariye amatsinda bakabisobanukirwa, bakabimenya, uko bikorwa n’ingaruka zabyo ku miryango nyarwanda hanyuma twese tugahagurukira rimwe, turahamya tudashidikanya ko hari indi ntambwe nziza twatera.” 

Yongeyeho ati: “Twagira Abanyarwanda bazima, ingo nzima, urubyiruko ruzima, abagabo n’abagore bashyize hamwe bakorera hamwe, bazira ihohoterwa, tukagira umuryango muzima wateza Igihugu imbere. Biri mu nshingano zacu nka CPR, nk’abanyamatorero kubigiramo uruhare. Turabizi ko hari amatorero afite izo gahunda, ariko ubu ni umwanya wo kujya hamwe ngo twibukiranye izo nshingano, kuko hari ubwo umuntu agenda akabivugaho rimwe cyangwa kabiriakumva ko igikorwa cyagize umumarobyarangiye . Oya, ni urugamba, ni urugendo turabongerera ubumenyi n’ubushobozi ariko dusaba kongera guhaguruka bigashyirwamo imbaraga.”

Yakomeje avuga ko uretse kubyibukiranayaariko banafite uburyo bwo gutanga amakuru ku kurwanya ihohoterwa.

Ati: “Ku Cyumweru, iyo babivuzeho mu materaniro, mu byumba by’amasengesho atari ukujyayo gusa ngo babwirwe Ijambo ry’Imana bikarangirira aho, ahubwo bagashishikariza n’abantu bafite ibyo bibazo kwihana no kujya batanga ubuhamya mu muryango mugari,  byafasha n’indi miryango iba ibayeho mu buryo bw’ihungabana ndetse bakagira n’ibyo bibazo bushingiye ku makimbirane mu rugo, bakaba bahitamo kubana mu mahoro no kubaka ubushobzibwabo buteza imbere umuryango.”

Umwe mu bari bitabiriye ihuriro, Mboyire Marie Goretti wo mu itorero Seira Community Church yavuze bimwe mu bitera ihohoterwa harimo kutaganira no kuba abantu batazi uburenganzira bwabo.

Ati: “Ibibazo by’ihohoterwa byugarije umuryango n’itorero, abantu ntibigishijwe neza, umugore cyangwa umukobwa ntamenye uburenganzira bwe neza, ntazi guhakana iyo abwiwe ikintu kidashoboka, akumva ko umugabo cyangwa undi muntu amufiteho uburenganzira.

Ikindi mbona giteza amakimbirane ni ukuba abantu bataganira, kutagira ikintu runaka abo mu rugo batemeranywaho si ikibazo, ahubwo bahuye bakuze, bababagomba kuganira amakimbirane avaho, ariko iyo bataganiriye ya makimbirane avamo ihohoterwaugasanga bigize n’ingaruka ku bana. Ugasanga ntibumvikana ku nshingano z’umuryango. Iyo abantu baganira mu muryango n’iyo amakimbirane aje murayakemura.”

Umujyanama muri Biro ya Komite ya CPR, Rev. Murwanashyaka Thomas yavuze ko abanyamatorero bagomba kurinda umuntu ihohoterwa.

Ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina si ikibazo cy’umuntu umwe, kirareba Isi yose muri rusange kuko ubona ko umuryango ufite ibibazo. Uko abantu barushaho kugenda bahohoterwa ni ko icyaha gikomeza kugira ingaruka, bigasenya umuryango n’Igihugu. Mu nyigisho za buri munsi duharanire ko akaregane gacika, twigisha abayoboke, abana bacu, abo twashakanye tuzirikana ko uwaremwe mu ishusho y’Imana akwiye kubungabungwa.”

Muri iryo huriro hafashwe imyanzuro irimo gushyirwaho gahumda yihariye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mashuri cyane cyane muri za kaminuza mu itangwa ry’amanota.

Amadini n’amatorero akwiye gushyira mu igenamigambi ryayogahunda y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye  ku gitsina no kurwanya ibiybyabwenge.

Itorero rikwiye gushyiraho gahunda yo gukosora inyigisho z’ubuyobe hagamijwe gushimangira inyigisho zishingiye kuri Bibiliya hagamijwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiyeku gitsina.

Gushishikariza inzego zose gufasha abantu b’ingeri zose guhangana n’ibitera ihohoterwa, mu rwego rwo gushakira icyo kibazo umuti urambye. Gahunda yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ntikwiriye kugira uwo isiga inyuma cyangwa ngo iheze.

Abanyamatorero n’abanyamadini bakwiye gushyira muri gahunda zabo gukorana n’ibigo ngororamuco biri mu gihugu mu rwego rwo kuzuzanya.

Gukoresha ibitangazamakuru bya gikirisitu mu gutanga inyigisho zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, iintandaro n’ingaruka zabyo.

Abanyarwanda bo mu ngeri zose bakwiye guhuza imbaraga bagaharanira kurandura ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu gihugu.

Hakeiye gushimangirwa inyigisho z’indangagaciro na kirazirano kwikmakaza umuco w’ibiganiro mu muryango umuco w’ubujyanama mu ngeri zose hagamijwe gukumira ihohoterwa, ibiyibyabwenge no kwita ku babiretse kugira ngo batabisubiramon’ibindi.

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inama y’Ihuriro ry’Igihugu ryo kuganira ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Richard Nick Ngendahayo agarutse muri Gen -Z Comedy Show 26 Ugushyingo 2026 Saa 17:36
  2. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  3. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  4. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03
  5. RDC: Abanduye Ebola barenze 12 000, abo imaze kwica barenga 5 900 26 Ugushyingo 2026 Saa 09:23