Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze ko atakizeye neza ko uyu muryango waciye ukubiri n’imikorere ishingiye ku myumvire ya ‘Françafrique’, nyuma y’ibyabereye mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Paris Match, cyasohotse ku wa 26 Ugushyingo 2026, Mushikiwabo yagarutse ku kutumvikana kwaranze iyo nama, by’umwihariko ku buryo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF atabashije kurangira bigatuma manda ye yongerwa umwaka umwe mu buryo budasanzwe.
Mushikiwabo uyobora OIF kuva muri Mutarama 2019, yari yongeye kwiyamamariza kuyobora uyu Muryango, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na yo yari yashyizeho umukandida.
Nubwo asanga muri rusange inama yaragenze neza, cyane cyane mu biganiro byibanze ku mahoro, umutekano, ituze n’iterambere, yanenze ibikorwa bya dipolomasi byabaye mu masaha ya nyuma yayo, avuga ko byaburijemo igikorwa cyo gutora Umunyamabanga Mukuru.
Mushikiwabo ashinja Macron uruhare mu makimbirane
Abajijwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu kutumvikana kwaranze inama, Mushikiwabo yavuze ko hakwiye gutandukanywa ibikorwa bya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’uruhare rw’Igihugu cye.
Yagaragaje ko yababajwe n’uko Macron, wari ufite inshingano zo gushyikiriza Cambodge ubuyobozi bw’inama, ari we ashinja kuba intandaro y’amakimbirane yatumye amatora y’Umunyamabanga Mukuru atarangira.
Yavuze ko iyo ibiganiro bya dipolomasi bijyanye n’abakandida bitangira hakiri kare, haba mu gihe cyo gutanga kandidatire cyangwa mu biganiro byo kumva abakandida, ibihugu bigize OIF byari gushobora kumvikana no kurangiza amatora.
Yibukije ko mu 2018, ari Perezida Macron wamugiriye inama yo kwiyamamariza kuyobora OIF, kuko mbere yaho atari yarigeze atekereza kuri uwo mwanya.
Nubwo yemera uruhare Macron yagize mu kuvugurura OIF no gushyiraho amabwiriza mashya agenga imikorere yayo, Mushikiwabo yavuze ko ababazwa n’uko ibyari bimaze kugerwaho byasubijwe inyuma n’ibyabereye i Phnom Penh, kandi Perezida w’u Bufaransa na we yarabigizemo uruhare.
“Nari nzi ko Francophonie itakiri Françafrique”
Uretse kutumvikana kwatumye manda ye yongerwa, Mushikiwabo yagaragaje impungenge ku bushobozi bwa OIF bwo guca burundu imikorere ishingiye ku mateka y’ubukoloni.
Yamaganye by’umwihariko imyumvire ivuga ko ibihugu bya Afurika bigomba kubanza kumvikana hagati yabyo mbere yo gutora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Asanga iyo myumvire idakwiye gukomeza kugaragara mu mibanire mpuzamahanga, kuko ibihugu bya Afurika na byo bikwiye kugira ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo byabyo, kabone nubwo byaba bitandukanye. Yavuze ko amatora akwiye kuba ari yo agaragaza uwatsinze, hashingiwe ku mahame y’ubufatanye mpuzamahanga.
Mushikiwabo yavuze ko mu nama yabereye i Phnom Penh, intumwa za Perezida Emmanuel Macron zagaragazaga impungenge z’uko amatora ashobora guteza amacakubiri muri Afurika.
Yasobanuye ko iyo mvugo igaragaza imyumvire ifata ibihugu bya Afurika nk’ibidashoboye kwifatira ibyemezo, ahubwo bigomba kugenerwa umurongo n’abandi.
Agaruka ku ijambo yavugiye mu Nama ya Francophonie yabereye i Villers-Cotterêts mu Bufaransa, mu Ukwakira 2024, yagize ati: “I Villers-Cotterêts, mu Ukwakira 2024, nari naravuze ko Francophonie atari Françafrique. Ubu sinkibihamya nk’uko nari kubihamya icyo gihe.”
Aya magambo agaragaza ko Mushikiwabo atagifite icyizere nk’icyo yari afite mbere ku kuba OIF yarashoboye guca ukubiri n’imikorere ya ‘Françafrique’, ijambo rikoreshwa risobanura uburyo u Bufaransa bwakomeje kugira uruhare rukomeye mu miyoborere no mu mibanire yabwo n’ibihugu bya Afurika, cyane cyane ibyo bwahoze bukoloniza.
Inyungu z’ibihugu zibangamira ubufatanye mpuzamahanga
Mushikiwabo yanagaragaje ko ababazwa n’uko kutumvikana hagati y’ibihugu bigize imiryango mpuzamahanga bigira ingaruka ku mikorere yayo.
Ku bijyanye n’icyemezo cya bimwe mu bihugu byo mu karere ka Sahel cyo kuva muri OIF, yavuze ko ahanini byatewe n’umubano wabyo n’u Bufaransa wari warazambye.
Yavuze ko gushyira imbere inyungu z’igihugu ku giti cyacyo, aho kwita ku nyungu rusange z’ibihugu bihuriye mu muryango, ari imwe mu mbogamizi zikomeye ubufatanye mpuzamahanga buhanganye na zo muri iki gihe.
Yongeyeho ko kuva ibyabereye i Phnom Penh, atigeze agirana ikiganiro na Perezida Emmanuel Macron.
Umwaka umwe wo gutekereza ku hazaza ha Francophonie
Nyuma yo kongererwa manda y’umwaka umwe mu buryo budasanzwe, Mushikiwabo ateganya kugirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, kugira ngo amenye neza icyo biteze kuri uyu muryango n’uko bifuza ko Umunyamabanga Mukuru uzamusimbura azatorwa.
Asanga ibibazo byagaragaye i Phnom Penh bitaratewe n’inenge ziri mu mabwiriza agenga OIF, ahubwo byatewe n’uko umukuru w’igihugu umwe yahisemo kutayubahiriza.
Agaruka ku byo amaze kugeraho kuva yatangira kuyobora uyu muryango, Mushikiwabo yagaragaje ibikorwa byo guhugura urubyiruko mu myuga ishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu biwugize, gushyigikira imigendekere myiza y’amatora no kongera ijambo rya Francophonie ku rwego mpuzamahanga.
Yasabye kandi ibihugu bigize uyu muryango kurushaho gushora imari mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bwenge buhangano (Artificial Intelligence), kugira ngo ibihugu bikomeye ku isi bitaba ari byo byonyine bigena icyerekezo cy’ikoranabuhanga n’umuco ku rwego mpuzamahanga.
Ibyabereye i Phnom Penh byongeye kuzamura ibibazo bijyanye n’ubwigenge bwa OIF mu mikorere yayo, uburinganire bw’ibihugu biyigize, kubahiriza ubusugire bwabyo n’ubushobozi bwo guca ukubiri n’imikorere ishingiye ku mateka y’ubukoloni.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE