AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo
Mu Rwanda n'ahandi ku Isi ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu gutunganya umuziki rikomeje kuzana impinduka mu ruganda rw’imyidagaduro, bituma bamwe bibaza ku hazaza h’abahanzi n’uburyo umuziki ukorwa. Mu gihe hari ababona ko ubu buryo bworoshya imirimo yo gukora indirimbo no kongera udushya, abandi bibaza niba butazagira ingaruka ku mwimerere w’umuziki n’ubuhanga bw’abawukora. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya irabagezeho ibikubiye mu kiganiro yagiranye n'abakunzi b'umuziki nyarwanda bakayisobanurira uko bafata ikoreshwa rya AI mu gutunganya umuziki. Niyireba Jeanette ukora akazi ko kuvanga umuziki, uzwi nka DJ Joxy, avuga ko nubwo Isi igeze mu gihe cy'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ariko indirimbo zikorwa hifashishijwe AI zitamuryohera nk'izikoze mu buryo busanzwe. Yagize ati: “Turi mu Isi y'ikoranabuhanga ibintu byose uko bije urabyumva, ndetse rimwe na rimwe ugasanga…
2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47






































