Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Dj Miller

Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Dj Miller

Inshuti n’umuryango wa DJ Miller bateguye igitaramo ngarukamwaka cyo kwizihiza ubuzima uyu mugabo yabayemo ku Isi, bakaba bagihuje n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ni igitaramo giteguwe nyuma y’imyaka ibiri kuko umwaka ushize bitakundiye abari bagitekereje bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyari kigikomeje kugira ubukana.

Mu kiganiro na Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment iri gutegura iki gitaramo, yabwiye Imvaho Nshya ko bifuje ko buri weekend ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza buri mwaka hajya hategurwa igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa DJ Miller.

Bruce Intore avuga ko muri uyu mwaka iki gitaramo kizaba ku wa 3 Ukuboza 2022.

Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal amaze kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

Nyuma y’uko yitabye Imana, inshuti ze ziyemeje kujya zimwibukira mu gitaramo gikomeye ndetse amafaranga avuyemo agahabwa umuryango we. Iri niryo sezerano rigiye gusohozwa ku nshuro ya mbere.

DJ Miller yize amashuri yisumbuye muri Escaf St. Joseph, Saint André, La Colombière na Amis Des Enfants nyuma aza kwiga kaminuza muri RTUC aho yize ubucuruzi mpuzamahanga.

Yinjiye mu byo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe; rinabarizwamo abandi barimo DJ Toxxyk, Marnaud ndetse na Jullz.

Yongeye gusubukura iby’umuziki mu 2018 ubwo yakoraga indirimbo yise ‘She Can’t Deny It’, ‘Iri joro ni Bae yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music hamwe na Riderman; mu 2019 akora izindi zirimo Stamina yahuriyemo na Social Mula na Belle yahuriyemo na Peace.

Ku wa 28 Kamena 2019 yasezeranye kubana akaramata na Nigihozo Hope mu Ukwakira uwo mwaka bibaruka umwana w’umukobwa bise Karuranga Shane akaba ari na we yasize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25