La Fouine agiye gutaramira i Kigali asimbujwe Youssoupha wumviye Abanyekongo

La Fouine agiye gutaramira i Kigali asimbujwe Youssoupha wumviye Abanyekongo

La Fouine, umuraperi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Tous les mêmes’ n’izindi, yatumiwe mu Iserukiramuco ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa na ‘Africa in Colors’ rizabera mu Mujyi wa Kigali.

Laouni Mouhid wamenyekanye cyane nka La Fouine ni umuraperi w’Umunya-Marroc ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari naho yavukiye, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Tous les mêmes’, ‘Tombé pour elle’, ‘Veni Vidi Vici’ n’izindi.

La Fouine kuri ubu ategerejwe i Kigali, yasimbujwe Youssoupha watangaje ko atagitaramiye i Kigali kubera igitutu akomeje gushyirwaho n’Abanye-Congo bamubwiye ko naramuka ataramiye mu Rwanda bazamugirira nabi ndetse bakaba banamwica.

Uretse kuba avuga ko yatewe ubwoba, Youssoupha n’ubundi afite gahunda yo gutaramira mu bice bitandukanye by’Afurika birimo na Kinshasa.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Africa in Colors avuga ibiganiro na La Fouine bikomeje kugenda neza ku buryo igihe icyo ari cyo cyose haza gutangazwa ko byageze ku musozo.

Raoul Rugamba uyobora AIC yadutangarije ko ibiganiro bigeze kure, nyuma y’aho uyu muraperi La Fouine amazi iminsi mike atangazwa nk’umuhanzi mukuru w’iri serukiramuco.

Iserukiramuco rya Africa In Colors riteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 30 Kamena 2022 kugeza ku wa 3 Nyakanga 2022.

Ubuyobozi bwa ‘Africa In Colors’ buvuga ko nibura abantu ibihumbi bitanu bavuye mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi ari bo bategerejwe kuzaryitabira.

Muri aba harimo itsinda rya Magic System rifite izina mu muziki w’Afurika, Umunyamideli ukomeye muri Afurika y’Epfo unaherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe, Zozibini Tunzi, Jarrel Carter mubyara wa Jay Z unabarizwa muri Roc Nation kimwe n’abandi bakomeye mu myidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga.

Iri serukiramuco rizamara iminsi ine rizagaragaramo ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho, imyidagaduro, imurikabikorwa, ingendo n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04