Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima
Mu gitaramo giheruka cyitabiriwe n'amagana

Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ‘Alarm Sound Live Concert’, kizaba ku ya 2 Ukwakira 2022 kikazabera muri Camp Kigali.

Alarm Ministries ni rimwe mu matsinda akomeye cyane mu Rwanda, akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziganjemo ubutumwa bwiza bukangurira abantu kugarukira Imana ndetse n’isanamitima.

Mugwema Wilson uyobora kompanyi yitwa Sensite Ltd, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye akaba ari nayo iri gutegura iki gitaramo yavuze ko kuri iyi nshuro abantu bazabona igitaramo kidasanzwe haba mu mitegurire ndetse no mu miririmbire.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Alarm Sound Live Concert ni igitaramo kizaba giteguye neza, turi gukora ibishoboka byose ngo kizanogere abazacyitabira, ibi ndavuga ku bijyanye n’imitegurire myiza, kubahiriza igihe kuramya biri ku rundi rwego ndetse n’imiririmbire itandukanye.”

Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazatangwa ubuhamya ku bantu bakiriye agakiza, kuko nka Alarm Ministries zimwe mu ntego zabo ari ugutanga ubutumwa busana imitima no gutanga ihumure ku bakunda ibihangano byabo.

Abari gutegura iki gitaramo ntibarashyira ahagaragara abahanzi bazafatanya n’iri tsinda, cyokora bahishuye ko hatazatumirwa abahanzi barenze babiri cyangwa umwe kuko ngo iki gitaramo abazacyitabira bazishyura baje kureba Alarm Ministries.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ntibirashyirwa ahagaragara ndetse n’abandi baterankunga tuzabibatangariza mu nkuru ikurikira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25