Hagiye guhembwa abahanzi bahataniye ‘Isango na Muzika Awards

Hagiye guhembwa abahanzi bahataniye ‘Isango na Muzika Awards

Radio Isango Star yatangaje urutonde ntakuka rw’abahanzi bahataniye ibihembo bizwi nka ‘Isango na Muzika Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.

Kuri iyi nshuro ibi bihembo bizatangwa mu byiciro umunani.

Urebye mu byiciro bihatanirwa, abahanzi nka Bruce Melodie, Kenny Sol, Bwiza, Christopher, Nel Ngabo, Fireman, The Ben bari mu bahatanye mu byiciro bibiri.

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bizatangwa ku wa 17 Ukuboza 2022 muri Park Inn by Radisson Hotel i Kigali.

Nyuma yo gutangaza abahatanira ibi bihembo, byitezwe ko mu minsi iri imbere hazatangazwa uburyo bwo kubashyigikira mu matora azaba abaganisha ku ntsinzi.

Urutonde rw’abahatanira ibihembo

Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Bwiza, Afrique, Jowest na Yampano.

Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Marina, Alyn Sano na Ariel Wayz.

Icyicaro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Bruce Melodie, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Christopher.

Icyiciro cy’indirimbo ihuriweho nziza (Best collabo): Nyoola ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Why ya the Ben na Diamond na Quality ya Kenny Sol na Double Jay.

Icyiciro cy’abatunganya amashusho y’indirimbo bahize abandi (Best Video Director): Gad, Flery Nkotanyi, Eazy Cuts na Isimbi Nailla.

Icyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Best Audio Producers): Niz Beatz, Element, Madebeats na Santana.

Icyiciro cy’indirimbo nziza z’umwaka (Best song of the year): Inana ya Chris Eazy, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Micasa ya Christopher, Kashe ya Element na Why ya The Ben na Diamond.

Icyiciro cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahize abandi (Best Gospel Artists): Israel Mbonyi, Dorcas na Vestine, James na Daniella hamwe na Bosco Nshuti.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Ticia

Why by The Ben ft Diamond platinum

Ticia

Why by The Ben ft diamond

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25