La Fouine yacyeje isuku n’iterambere ry’u Rwanda

La Fouine yacyeje isuku n’iterambere ry’u Rwanda

Umuraperi La Fouine uri mu Rwanda kuva mu ijoro ryakeye, yashimye uko yakiriwe akomoza ku iterambere n’isuku yabonye i Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu muhanzi yavuze ko yatangajwe n’uko yabonye u Rwanda ndetse n’ikinyabupfura yakiranywe.

Ati:” U Rwanda ni Igihugu cyiza, giteye imbere gifite isuku, ndetse gifite urubyiruko rurangwa n’ikinyabupfura runakirana urugwiro abaje barugana.”

Uyu muraperi ategerejwe mu iserukiramuco ryiswe ‘Africa in Colours’ aho azaririmbira Abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu.

Biteganyijwe ko abahanzi ndetse n’abandi bantu b’ibyamamare bitabiriye iserukiramuco rya ‘Africa in colors’ bagiye guhurira n’abafana mu birori byo gusabana n’abafana bizabera muri ONOMO Hotel ku wa 1 Nyakanga 2022.

Ni ibirori bizitabirwa n’ibyamamare birimo umuhanzi La Fouine, Miss Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe 2019 n’abandi benshi bazaba bitabiriye umugoroba wo gusabana uzacurangamo abahanzi barimo Vasti Jackson ukomoka muri Amerika.

Kwinjira muri ibi birori bizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri wese akaba afunguriwe imiryango mu mugoroba wo gusabana n’ibyamamare byitabiriye iserukiramuco ‘Africa in colors’.

Iserukiramuco rya ‘Africa in colors’ rigiye kubera i Kigali kuva ku wa 30 Kamena 2022 kugeza taliki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko rizitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi.

Byitezwe ko kuri uyu wa 30 Kamena 2022 muri Kigali Radisson Blu hazabera igitaramo cyo guha ikaze abashyitsi bitabiriye iri serukiramuco, kikazacurangamo DJ Toxxyk.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba ari icya mbere mu iserukiramuco rya ‘Africa in colors’ bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Kuwa 1 Nyakanga 2022 umunsi hazafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, hitezwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu by’imyidagaduro biyambajwe, nyuma y’izi nama bakazahurira kuri ONOMO Hotel mu mugoroba wo gusabana.

Ku wa 2 Nyakanga 2022 uretse ibikorwa binyuranye bizaba biranga iri serukiramuco, hitezwe igitaramo gikomeye kizabera muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali ahazaririmba abahanzi barimo; La Fouine, Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 ku bari kugura amatike mbere, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10  mu myanya isanzwe ndetse n’amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro.

Taliki 3 Nyakanga 2022 byitezwe ko ari bwo iserukiramuco ‘Africa in colors’ rizaba risozwa nyuma y’igitaramo kizahuza abahanzi barimo; Magic System, Ariel Wayz, Kenny Sol, Okkama, Chris Eazy n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44