Igitaramo cy’urwenya  ‘Bigomba Guhinduka’ kigiye kuba bwa gatatu

Igitaramo cy’urwenya  ‘Bigomba Guhinduka’ kigiye kuba bwa gatatu

Bigomba Guhinduka ni igitaramo gitegurwa n’abanyarwenya babiri Japhet na 5K Etienne bibumbiye mu itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’, ubu kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Iki gitaramo gitegerejwe ku wa 2 Nzeri 2022, muri Camp Kigali aho byitezwe ko aba banyarwenya bazataramira abakunzi babo mu bihangano bitandukanye bakoze gusa n’abakunda umuziki ntibirengajijwe kuko batumiriwe Kevin Kade.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Japhet yavuze ko iki gitaramo kizarangwamo ibidasanzwe nk’urwenya rwa ‘Muhamagare’ rusigaye rutembagaza imbaga.

Ati: “Iki gitaramo cyizaba gifite umwihariko cyane ugereranyije n’ibyakibanjirije, uwa mbere ni uko ari icya mbere twiteguriye ubwacu nta muterankunga uwo ari we wese twifashishije, bitandukanye na mbere; ikindi tukaba tumaze igihe kinini kingana n’imyaka ibiri yose tugitegura, ikindi kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Kade uzashimisha abantu bazaza mu gitaramo cyacu, mbese abantu bazaze bihere amatwi. Ikindi ni uko igitaramo cyacu kizabera ku gihe aho saa kumi n’ebyiri zuzuye tuzaba dutangiye show abantu tubararikiye agaseke kazapfundukira mu gitaramo bazaze ari benshi.”

Kevin Kade ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda muri iki gihe. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ibara’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Kao’, ‘Sofia’, ‘Like You’ yakoranye na Seyn na Davis D n’izindi.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere iri tsinda rigiye gukora kuva COVID-19 yakwaduka no kuva batandukanye na Daymakers ya Clapton Kibonke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25