Sam Muvunyi yasohoye indirimbo ihanura Abanyarwanda kwirinda igihemu 

Sam Muvunyi yasohoye indirimbo ihanura Abanyarwanda kwirinda igihemu 

“Ubucurabwenge” ni indirimbo nshya ya Sam Muvunyi, umuhanzi w’indirimbo nyarwanda wamenyekanye cyane mu guhanga no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yereka Abanyarwanda iherezo ribi ry’igihemu, guhakirizwa n’izindi ngeso zifatwa nka kirazira mu muco nyarwanda.

Iyo ndirimbo itangira agira ati: “Ngiri ijambo ry’ubwenge nguhaye mwana wanjye, rishobora kutagutuza mu miturirwa y’abatunze rikagutuza mu mitima ya rubanda. Ngubu ubucurabwenge mwana wanjye we! Uzibuke ko nabikubwiye, igihemu kiraraza nticyiriza mwana wanjye urumve…”

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Sam Muvunyi yavuze ko iyo ndirimmbo iri mu ndirimo z’umuco akomeje kwibandaho nyuma y’izindi yagiye asohora mu majwi no mu mashusho zo kuramya no guhimbaza Imana, zizwi nka Gospel.

Ati: “Ubutumwa nashatse gutanga muri rusange, ni nk’umurage wo guha umwana wawe umubwira uburyo akwiye kwitwara mu bantu, ko guhemuka bishobora kumufasha none ariko bitazahoraho ari na ho mvuga ngo igihemu kiraraza ariko nticyiriza.”

Akomeza atanga ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bakwiye kubana neza, abahakwa bagahakwa ariko birinda guhakiririzwa kuko ari ubugwari. “[…] Umuntu si uyu ureba, umuntu ni ubumuntu, ubupfura buba mu nda…”

Ubuhanzi no gukunda umuziki bya Sam Muvunyi byatangiye kuva mu bwana bwe, aho bwanakomeje mu mabyirukaye kugeza n’uyu munsi yabaye umugabo.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Ishuri rya Rwinkuba n’irya Nyamirama, akomereza Kaminuza mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE).

Mu 2010 ni bwo yasohoye indirimbo yise ‘Turapfiki’, nyuma aza gusohora umuzingo w’indirimbo 10 zo kuramya no guhimbaza Imana.

Zimwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana za Sam Muvunyi zakunzwe cyane harimo Yesu ni Byose, Vugana Nanjye, Nzamamaza Wowe, Sinabaho Ntagufite n’izindi.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25