Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson
Umuhanzi w'umunyabigwi ku Isi Michael Jackson agiye gukorerwa filime mbarankuru igaragaza ibitazwi ku gitaramo cy’amateka yakoze muri Super Bowl nyuma y’imyaka 30 icyo gitaramo kibaye. Ni filime yiswe ‘Spectacle: Michael Jackson at the Super Bowl’ izasohoka muri Gashyantare 2027, ikazanyuzwa kuri Hulu na ESPN. Iyo filime izibanda ku buryo Michael Jackson n’itsinda rye bateguye igitaramo cyo mu 1993, cyagize uruhare rukomeye mu guhindura igitaramo cyo hagati mu mukino wa Super Bowl kikaba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki ku Isi. Ni amakuru yatangajwe na Hulu izwi nk’urubuga rwo kureberaho filime, ibiganiro bya televiziyo n'izindi gahunda kuri internet ndetse na ESPN ikigo kizwi cyane mu gutangaza amakuru ya siporo, imikino n'ibiganiro biyerekeye. Abateguye iyo filime mbarankuru batangaza ko izayoborwa na Bao Nguyen,…
16 Ukwakira 2026 Saa 12:39








