Bwiza agiye gutaramira muri Zambia

Bwiza agiye gutaramira muri Zambia

Umuhanzikazi Bwiza yateguje abakunzi be batuye muri Zambia kumwitegura kuko ateganya kubataramira muri gahunda y’uruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukora hirya no hino ku Isi. Ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Bwiza Home World Tour 2026’ bigamije guteguza umushinga wa Alubumu ya gatatu ye yanabyitiriye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane 11 Kamena 2026, Bwiza yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga integuza ya kimwe muri ibyo bitaramo azakorera muri Zambia. Yanditse ati: “Zambia muranyiteguye? Tariki 11 Nyakanga 2026, nzabataramira.”

Bwiza ateguje icyo gitaramo mu gihe ari no ku rutonde rw’abahanzi bazafasha Bruce Melodie na The Ben mu bitaramo biteganyijwe kuzazenguruka Intara zitandukanye z’Igihugu, bimwe mu bizamufasha gutegura ibitaramo bye.

Uyu muhanzikazi akomeje kwigwizaho igikundiro cy’abafana bigaragarira mu ndirimbo nshya yise ‘gake gake’ imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu byumweru bibiri gusa imaze kuri YouTube.

Biteganyijwe ko Bwiza azataramira muri Zambia tariki 11 Nyakanga 2026, mu gitaramo kizabimburira ibindi azakorera ku migabane itandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48