Nyaruguru: Arashimira ubuyobozi n’abaturage babakuye mu buzima bwo gusembera

  • HABIMANA Eric
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 15
Image

Niyonizeye Patricia w’imyaka 55, utuye mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yongeye kugira icyizere cy’ubuzima nyuma yo kubakirwa inzu n’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage nyuma y’igihe kirekire yari amaze abaho mu buzima bwo gusembera no kutagira aho aba hamwe n’abana be umunani.

Asobanura ko mbere yaho yabaga mu Karere ka Bugesera ari naho yari yarabyariye abana be, aho yabanaga n’umugabo we mu buzima bwari bugoye, akavuga ko imibereho yakomeje kuba mibi kugeza aho bahisemo kuva mu Bugesera bagataha ku ivuko ry’umugabo we mu Karere ka Nyaruguru, bizeye ko bahabona ubufasha n’uburyo bwo kongera kwiyubaka.

Niyonizeye avuga ko bageze i Nyaruguru batari bafite aho kuba, ibintu byaje kurushaho gukomera nyuma y’urupfu rw’umugabo we muri Mata 2025, wari usanzwe agira uruhare rukomeye kugira ngo babeho ari n’inkingi y’umuryango.

Ati: “Twari tumaze igihe tubayeho mu buzima bugoye, twafashe umwanzuro wo gutaha iwabo w’umugabo kugira ngo turebe ko twabona uko tubaho, ariko hashize igihe gito umugabo ahita yitaba Imana, ubwo ni bwo ubuzima bwarushijeho gukomera kuko ari we washakaga ibitunga urugo.”

Nyuma y’icyo gihe, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi bwamucumbikiye mu nyubako zahoze zikoreshwa na Burugumesitiri (icumbi ry’abayoboraga Amakomini), mu rwego rwo kumurinda gukomeza gusemberana n’abana be. Icyakora, kubera ko izo nyubako zari zishaje kandi zitari zigenewe guturwamo igihe kirekire hafashwe umwanzuro wo gushaka igisubizo kirambye.

Uyu mubyeyi avuga ko yaje guhabwa ikibanza ndetse abaturage n’ubuyobozi bakamufasha kubaka inzu yo kubamo hamwe n’umuryango we.

Ati: “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ni umubyeyi rwose, ntabwo bagarukiye ku kumpa ikibanza gusa, ahubwo abaturage n’ubuyobozi bafatanyije kunyubakira. Ubu mfite aho kuba kandi mfite icyizere cy’ejo hazaza, nanjye nabigizemo uruhare nkora umuganda hamwe n’abandi.”

Yongeraho ko kuba yarabonye aho kuba byagaruye icyizere mu muryango we wari waratangiye gusenyuka kubera ubukene n’ubushobozi buke bwo kurera abana, bamwe bari barasubiye kuba muri Bugesera, ariko ngo bamaze kumenya ko umuryango ugiye kubona aho kuba na bo batangiye gutegura kugaruka bakongera kubana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habimana Vedaste, yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufasha uyu muturage nyuma yo kubona ko yari ageze mu buzima bukomeye cyane nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Yagize ati: “Twabonaga ko uyu muryango utishoboye kandi twari dusanzwe twarabacumbikiye. Umugabo amaze kwitaba Imana, twaricaye nk’ubuyobozi tureba uburyo twamufasha kubona aho kuba,twamushakiye ikibanza kandi abaturage bafatanya natwe mu kumwubakira,na we ubwe yabigizemo uruhare binyuze mu muganda.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi Umurenge bukomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo gufasha abaturage badafite aho kuba, aho yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 hubakiwe abaturage batanu, mu gihe mu mwaka wa 2026/2027 hateganyijwe kubakirwa indi miryango 13 ikennye.

Yavuze kandi ko inzu nyinshi muri izo zigeze ku musozo w’imirimo, asaba abaturage bazihabwa kuzirinda no kuzibungabunga kugira ngo zibafashe kuzamura imibereho yabo mu buryo burambye, iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso byerekana uruhare rw’ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage mu gufasha abatishoboye kubona ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Niyonizeye yishimira ko abonye aho arambika umusaya n’urubyaro rwe
  • HABIMANA Eric
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 15
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE