Nyagatare: Batewe impungenge n’ikiraro cyambuka Umuvumba cyasadutse
Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare cyane abo mu Mirenge ya Nyagatare, Rwempasha, Tabagwe na Karama bakoresha kenshi ikiraro cyambuka umugezi w’Umuvumba bavuga ko bafite impungenge zo kuba kiri kwangirika aho bishobora guteza impanuka kigasenyuka cyose.
Abo baturage bavuga ko iyo bageze kuri iki kiraro bambuka bafite amakenga ko gishobora kubasenyukiraho, bakabiterwa no kuba iki kiraro cyarasadutse ku ruhande rw’ibumoso ndetse bikagaragara ko isaha n’isaha urukuta rwari rwubakishije amabuye rwagwa mu mugezi kuko ruri kurekurana n’imusozi.
Karangwa Jimmy agira ati: “Iki kiraro bigaragara ko kiri mu manegeka. Urabona ko urukuta rwacyo rwaturitse ndetse uko iminsi ishira bigenda byiyongera. Ubu kukigendaho tuba dufite impungenge ariko usanga nta n’indi nzira yaduhuza n’umujyi wa Nyagatare mu buryo bworoshye.
Akomeza agira ati: “Turifuza ko bishobotse iki kiraro cyakorwa mu maguru mashya kitabanje guteza ibibazo. Mu gihe byaba bidashoboka kugikora mu buryo burambye harebwa uko cyasanwa ariko abantu bakagira umutekano ku ngendo tuhakorera.”
Mukiza Celestin umushoferi ukoresha iki kiraro na we avuga ko kuhanyuza ikinyabiziga bisaba guhumiriza no kwirengagiza kureba ruriya ruhande rwangiritse.
Ati: “Urabona uyu mugezi w’Umuvumba ubusanzwe ni munini, kuwuca hejuru rero utwaye ikinyabiziga wabanje kwitegereza ruriya ruhande bitera ubwoba wiruhutsa iyo ugeze hakurya. Iki kiraro kiramutse kiri gukoreshwa n’abanyamaguru umuntu yavuga ko cyaba kigifite imbaraga zo gukoreshwa, ariko kuko uyu ari wo muhanda ukoreshwa n’ibinyabiziga yaba ibito n’ibinini, kwangirika kwacyo guteye impungenge cyane.”
Hamza Rekeraho avuga ko akoresha cyane uyu muhanda mu bucuruzi bumuhuza na Uganda, aho ahamya ko ikorwa ry’iki kiraro rifite inyungu nyinshi ku migenderanire ndetse n’ubucuruzi.
Ati: ”Iki kiraro gikwiye kwitabwaho kigakorwa kuko ni ingenzi mu ngendo dukora. Ubu kiraduhuza n’imipaka ibiri uwa Buziba ndetse n’uwa Kizinga. Hiyongeraho ko umuhanda ugana ku mupaka wa kizinga umaze gushyirwamo kaburimbo aho ingendo zihakorerwa ziri kwiyongera. Uko ingendo ziyongera rero ni ko iki kiraro kibona akazi kenshi akaba ari yo mpamvu dusaba ko cyakorwa neza ntitugikoreshe twikandagira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo kizwi ndetse hari ibi gukorwa kugira ngo cyubakwe.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yagize ati: ”Ikibazo cy’iki kiraro turakizi ndetse turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) kugira ngo cyubakwe. Abakozi bacu ndetse n’aba kiriya kigo barahasuye bareba ibisabwa ndetse bikorerwa n’ubusesenguzi, hakurikiraho gukora inyigo aho kugeza ubu igisigaye ari uko hari gushakwa ingengo y’imari kugira ngo cyubakwe mu buryo burambye atari ugusana gusa nkuko byari bisanzwe.”
Uyu muyobozi yizeza abaturage ko ababishinzwe bakurikiranira hafi iki kiraro ndetse mu gihe cya vuba imirimo yo kucyubaka izaba yatangiye kuko n’isoko ryamaze gutangwa.
