U Bwongereza: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo yeguye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo mui Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza (UK) John Healey, yeguye ku mirimo avuga ko igenamigambi rya gisirikare ritageze ku ntego zaryo by’umwihariko muri manda ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer.
Mu ibaruwa yashyize ku rubuga rwa X, Healey yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubona ko Leta n’Ikigega cy’Imari by’u Bwongereza bititeguye gutanga amafaranga ahagije akenewe mu gushimangira umutekano w’Igihugu mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bikomejza kwiyongera.
Yashinje Starmer n’Urwego rw’Imari kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda yari igamije kongera ubushobozi bw’ingabo z’u Bwongereza, avuga ko igihugu gikeneye ishoramari rinini kandi ryihuse kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri ku rwego mpuzamahanga.
Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko Minisiteri y’Ingabo n’iy’Imari zimaze amezi menshi zitumvikana ku ngengo y’imari igenerwa igisirikare, ibintu byatumye gahunda y’Ishoramari rya Gisirikare (Defence Investment Plan) ikomeza gutinda gusohoka.
Abayobozi mu gisirikare n’abakora ibikorwa by’ingabo bavuga ko uku gutinda kubangamira gahunda z’igihe kirekire zo kurinda Igihugu.
Kwegura kwa Healey bifatwa nk’igihombo gikomeye kuri Guverinoma ya’u Bwongereza, cyane ko yari umwe mu bayobozi bakomeye kandi bizerwaga cyane muri Guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).
Iyi nkuru ije mu gihe u Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Burayi bikomeje gusabwa kongera amafaranga ishorwa mu ikorwa bya gisirikare kubera ibibazo by’umutekano muke ku rwego rw’Isi n’impungenge zishingiye ku buryo Amerika igenda igabanya uruhare rwayo mu kurinda umutekano w’u Burayi.
Yanditswe na Théogène NIYIRORA