#WC2026: Kuba Amerika yaranze umusifuzi w’Umunyasomalia ‘ntacyo Twabikoraho’ – Infantino

#WC2026: Kuba Amerika yaranze umusifuzi w’Umunyasomalia ‘ntacyo Twabikoraho’ – Infantino

Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yavuze ko bibabaje kuba umusifuzi Omar Abdulkadir Artan ukomoka muri Somalia yarangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yari agiye kuba uwa mbere wo muri iki gihugu usifuye Igikombe cy’Isi, ashimangira ko ntacyo babikoraho.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’iri rushanwa ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada guhera kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. 

Yagize ati: “Ibyabaye ku musifuzi wo muri Somalia birababaje. Ariko ntabwo turi abami ku Isi ku buryo dutegeka za Guverinoma ndetse na Polisi z’ibihugu, hari aho ubushobozi bwacu butagera, turi urwego rwa siporo. Uriya rero yaketsweho gukorana n’abari mu mitwe y’iterabwoba.”

Yakomeje agira ati: “Buri gihe tugerageza gushaka ibisubizo, ariko rimwe na rimwe gusakuza no kuvuga cyane bitanga ibihabanye n’igisubizo gikenewe. Irushanwa nk’iri ntiribura ibibazo, hari ibiva muri Amerika, muri Canada no muri Mexique. Byose ni uguhangana na byo.”

Ku birebana n’ikipe y’Igihugu ya Iran, Infantino yavuze ko yashimishijwe no kuba iki gihugu kizitabira iri rushanwa nubwo gifitanye amakimbirane na Amerika.

Ati: “Iran nikina, sitade izaba yuzuye kandi nizeye ko hazaba hari umwuka mwiza kubera ko uyu ni umupira w’amaguru, abantu bibagirwa ukuri kwabo bagashyira umutima ku mukino n’ikipe. Ndishimye cyane kuba twarabashije kuzana Iran gukina. Nishimiye akazi kakozwe n’abantu dukorana.” 

Ku bijyanye n’amatike, Infantino yavuze ko igiciro ntacyo gitwaye kuko urebye urwego rw’irushanwa itike ya make ku mukino umwe igura amadolari ya Amerika 60, akaba ari make cyane kuko n’amakipe yiyongereye.

Yongeyeho kandi ko amafaranga yose atangwa yifashishwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi agasaranganywa ibihugu birimo n’ibitaritabiriye Igikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2026 cyagarutsweho cyane mu kutorohereza abakunzi b’umupira w’amaguru kujya kukireba, by’umwihariko imikino izabera muri Amerika.

Uretse umusifuzi wimwe ibyangombwa, abafana ba Maroc babuze ibyangombwa nyamara baraguze amatike, ufata amashusho y’Ikipe y’Igihugu ya Iraq, Talal Salah, yasubijwe iwabo naho rutahizamu wayo Aymen Hussein ahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha arindwi mbere yo kumwemerera kwinjira mu Gihugu.

Perezida wa (FIFA), Gianni Infantino yavuze ko bibabaje kuba umusifuzi Omar Abdulkadir Artan yarangiwe kwinjira muri Leta, ariko ntacyo babikoraho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25