USA yatangiye Igikombe cy’Isi inyagira Parguay (Amafoto)

USA yatangiye Igikombe cy’Isi inyagira Parguay (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye neza Igikombe cy’Isi cya 2026, itsinda Paraguay ibitego 4-1 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D.

Ni umukino wabereye kuri Los Angeles Stadium mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026.

Abitabiriye uyu mukino basusurukijwe mu birori by’akataraboneka, aho umuhanzikazi Katy Perry yafatanyije n’umwana muto w’Umunya-Norvège Tius Luka w’imyaka 10, baririmba indirimbo ‘Wonder’ ndetse hagaragajwe amabendera y’ibihugu 48 biri gukina Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mbere yo gukina uyu mukino, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuganye kuri telefoni n’Umutoza w’Ikipe y’iki gihugu, Mauricio Pochettino, abagenera ubutumwa bwihariye.

Muri uyu mukino, ibitego bya USA byatsinzwe na Folarin Balogun ku munota wa 31 n’uwa 45+5’, Gio Reyna ku munota wa 90+7’ mu gihe ikindi cyitsinzwe na Damián Bobadilla ku munota wa karindwi.

Igitego cy’impozamarira cya Paraguay cyatsinzwe na Mauricio ku munota wa 73.

USA izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 19 Kamena, ikina na Australia mu gihe undi mukino w’umunsi wa mbere mu Itsinda D uzahuza Turikiya na Australia mu gitondo cyo ku Cyumweru, Saa Kumi n’Ebyiri.

Mauricio yatsinze igitego cya Paraguay ku munota wa 70
Folarin Balogun ni umwe mu bakinnyi Amerika igenderaho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25