Abagera ku 40 000 bagiye kwigishwa ikoranabuhanga rikenewe mu burezi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Abantu barenga ibihumbi 40 barimo abanyeshuri, abarimu n’abandi bakeneye ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi, biteganyijwe ko bazahugurwa mu gihe cy’amezi 18 ari imbere binyuze mu mushinga mushya ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi watangijwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Kamena 2026 ubwo Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (ICT Chamber) ryatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Mastercard Foundation EdTech Fellowship, hanamurikwa kompanyi umunani zatoranyijwe kugira ngo zigire uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Uyu mushinga ugamije gushyigikira ibigo n’amasosiyete asanzwe akora ibikorwa byo kwigisha no guhugura abantu mu by’ikoranabuhanga, kugira ngo arusheho kongera ubushobozi no kugeza serivisi zayo ku bantu benshi hirya no hino mu gihugu.

Muri kompanyi zirenga 200 zari zasabye kwinjira muri uwo mushinga, umunani ni zo zatoranyijwe hashingiwe ku bunararibonye bwazo mu gutanga ubumenyi bw’ikoranabuhanga no guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa ICT Chamber, Alex Ntale, yavuze ko intego nyamukuru ari ukwagura amahirwe yo kubona ubumenyi bw’ikoranabuhanga no kugera ku bantu benshi mu gihugu.

Ati: “Twahisemo ziriya kompanyi umunani kuko zari zisanzwe zihari, zikora kandi zigisha abazigana niyo mpamvu twazihisemo, kandi twizeye ko hagati y’amezi 6 na 18 azakoreshwa mu gihe cy’igeragezwa ry’umushinga nibura abiga ibihumbi 40 bazaba baramaze kugerwaho n’izo kompanyi kuko bafite inararibonye mu byo bazaba bakora.”

Ntale yavuze ko izo kompanyi zizahabwa ubufasha butandukanye burimo inkunga y’amafaranga, ubujyanama n’ubumenyi bwa siyansi, ndetse zigafashwa kugera ku mashuri n’abanyeshuri bakeneye serivisi zitanga.

Ati: “Twafashe kompanyi zisanzwe ziri mu burezi bw’ikoranabuhanga kuko twabonaga ko hari izindi ngufu zikeneye kongererwa byaba mu mafaranga cyangwa mu bumenyi bwa siyansi aho bazajya bafashwa na kaminuza yitwa CNU kugira ngo ibikorwa byabo bigire ireme.”

Bamwe mu bayobozi b’izo kompanyi bavuga ko uyu mushinga uzabafasha kwagura ibikorwa byabo no kugera ku bantu benshi kurushaho.

Uwizeyimana Vivens, washinze kompanyi ya Jobra ifasha urubyiruko kubaka ubunararibonye binyuze mu ikoranabuhanga, yavuze ko kimwe mu bibazo bahuraga na byo ari ukugera ku bakenera serivisi batanga.

Ati: “Nk’abantu dutanga urubuga ku rubyiruko ngo bimenyereze imyuga barimo biciye mu ikoranabuhanga bakiri ku ishuri, ikintu gikomeye tuzakuramo ni ukubona abo twigisha mu buryo bworoshye kuko bizatworohera gukorana n’ibigo by’amashuri binadufashe kugeza serivise zacu ku bantu benshi mu gihe gito.”

Ku ruhande rwa Hirwa Aurore uyobora kompanyi ya Edtech Solution Training Center, yavuze ko inkunga bazahabwa izabafasha kugeza ibikorwa byabo no mu bice by’icyaro n’ahandi byari bitaborohera kugeramo.

Ati: “Tugiye gushobora kugera ku bantu bari hanze ya Kigali, abari mu bice by’icyaro, mu nkambi z’impunzi, abafite ubumuga, kuko byatugoraga kubageraho ariko ubu tuzajya dufashwa kubageraho n’ikizere cyacu kuri bo kiyongereye.”

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na ICT Chamber ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse na za kaminuza mpuzamahanga zizafasha izi kompanyi kunoza gahunda zazo no gutanga uburezi bw’ikoranabuhanga bufite ireme.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje kuba inkingi ya mwamba mu kuvugurura uburezi bw’u Rwanda no gutegura urubyiruko ruzahangana ku isoko ry’umurimo rishingiye ku bumenyi.

Ati: “Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga ni inkingi ikomeye, mu gihe dukomeje urwo rugendo rw’ikurikiranabumenyi mu burezi bw’ikoranabuhanga ruzafasha kugera ku ntego.”

Minisiteri y’Uburezi yijeje ko izakomeza gushyigikira uwo mushinga, aho bibaye ngombwa ko itanga ubujyanama muri iyo politiki izatanga uwo musanzu.

Uyu mushinga uje ushyigikira intego z’u Rwanda zo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050, aho biteganyijwe ko abaturage benshi bazaba bafite nibura ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2035.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yashimangiye ko biteguye gutanga umusanzu mu gushyigikira uwo mushinga watangijwe ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE