Gatsibo- Kiramuruzi: Ubwatsi bwiza bwakuye umukamo kuri Litiro 1,5 ugera ku 10

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 18
Image

Umufashamyumvire mu bworozi Ngendahayo Ismael wo mu Mudugudu wa Bushenyi, Akagali k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo akaba ari umuhinzi w’umwuga, uhinga ubwatsi bugaburirwa amatungo akanatubura imbuto, ahamya ko kugabura neza inka ubwatsi buzongerera umukamo byatumye umukamo w’inka yakamwaga Litiro 1,5 ubu isigaye ikamwa izirenga 10.

Uwo muhinzi yavuze ko ahinga ubwatsi bw’amoko menshi abifashijwemo n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugamije kuvugurura icyororo no kuzamura umukamo.

Yagize ati: “Mpinga ubwatsi butanga umukamo mbifashijwemo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kigo cyayo RAB, ibinyujije mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi, RDDP2. Mpinga Chloris gayana, brancaria, panicum, urubingo cacamega, mucuna, desimodiyumu, urubingo napia 112. “

Ndengahayo yasobanuye ko nyuma yo guhinga ubwatsi akanagabura neza inka ze, kuko aziha ubwatsi bukungahaye ku byubaka umubiri n’ibitera imbaraga, bituma kuri ubu zitanga umukamo.

Ati: “Aya moko akora ku bintu 2, ari nabyo byankundishije guhinga ubwatsi ubusanzwe twajyaga duhinga ubwatsi bw’ubwoko bumwe kubera ubumenyi buke, ariko umushinga RDDP ugenda utwongerera ubumenyi bw’uko ubwatsi bumwe budashobora gutanga umusaruro. Inka igomba kugira ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.

Mbere Inka yakamwaga hagati ya Litiro 1 na 1,5 nayigaburiraga ibitera imbaraga gusa, none ubu ikamwa arenga Litiro 10 kuko ibyo nzigaburira hiyongereyeho ibyubaka umubiri.”

Asobanura ko kuba yarahisemo guhinga ubwatsi ari uko yari afite ikibazo cyo kubona ubwatsi agabura inka, kandi ko kuba yarongerewe ubumenyi, ari kimwe mu byamufashije guhindura imyumvire, akagabura ubwatsi ku gipimo gituma inka zitanga umukamo mwiza n’amafaranga.

Yagize ati: “Iyo ufata ibinyampeke (ibigira ingingo byose birimo Caca mega, Chloris, …) ari byo bitera imbaraga kuri 75% n’ibinyamisogwe kuri 25% birimo za mucuna, poroteyini zikiyongeraho ari  byo byubaka umubiri, byizamura umukamo.”

Ndengahayo yagaragaje iyiza cy’ubwatsi ko atari ukubona umukamo gusa ngo banywe amata, ahubwo anabinjiriza amafaranga. 

Ati: “Ubwatsi natangije umurama utagaragara tubona ari ibintu bisuzuguritse mu 2020, baje kutwigisha ko iyo mbuto tugomba kuyifata neza, twagiye mu matsinda yo gutubura imbuto, ubu ni bwo turimo kugera ku Frws, nahereye ku buso bwa metero 20 kuri 20, none ubu ngeze kuri Hegitari 2.

Ubwatsi bweze nkagabura bwinjije asaga miliyoni, hanyuma ngurishije nkuramo miliyoni 2, naguzemo inka ya miliyoni n’Indi ya 700 000. Nakuyemo inka ndongera mvugurura imirima.”

Ngendahayo agaragaza ko iyo yatangiye gusarura, buri mezi abiri ubwatsi buba bweze, bityo afite gahunda  yo gukomeza kwagura ubuso abuhingaho, no kubaka aho yajya abuhunika, akajya abugurisha abandi borozi batabufite, kandi azakomeza gukurikiza inama agirwa mu kunoza ubworozi, inka akazifata neza, ihaka akamenya ibyo igomba kugaburirwa, kuyirinda indwara no kuba iba ahantu heza hasukuye.

Yavuze ko akoresha abakozi 10 bahoraho kandi kugurisha ubwatsi biterwa n’uko isoko ringana, umworozi aherwa ku giciro cyo hasi hakurikijwe ay’igishoro cyagiye ku mbuto ni ukuvuga nibura5000 ku kilo mu gihe ku isoko rigari ubwatsi ikilo kigeza ku 38 000 Frw.

Muyambe Peter wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagari ka Nyamatete yavuze ko amaze imyaka 2 ahinga ubwatsi kandi byatumye amatungo abona ubwatsi, umukamo uriyongera.

Yagize ati: “Maze imyaka ibiri mpinga ubwatsi bw’amatungo, natangiriye ku buso bwa ½ cya Hegitari none maze kugera kuri Hegitari 4,5 kuko ari bwo butanga umusaruro kurusha kurisha. Burahunikwa ukagabura ku zuba, ukagabura mu mvura, hari ikiyongereyeho.

Kera tutarajya mu guhinga ubwatsi, inka zakamwaga Litiro imwe, ebyiri se, ariko ubu nahinze ubwatsi inka igeza kuri Litiro 15. Ubwumye kandi ni bwo butanga umukamo mwinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yashimangiye akamaro k’ubwatsi mu kongera umukamo.

Yagize ati: “RDDP ni umushinga ufasha mu kongera inka zitanga umukamo no gufasha guhindura imibereho y’abaturage kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ufasha kubona inka nziza zitanga umukamo. Ni umushinga ufasha abaturage kubona inka zitanga umukamo ushimishije zigera ku 150, zarabyaye muri iyi minsi turitegura kwitura, zigiye guhabwa abandi.”

Yakomeje asobanura ko ari umushinga ubafasha kubona ubwatsi bw’amatungo, inka zaburaga ubwatsi.

Ati: “Twagiraga ikibazo cyo kuba warabonaga inka zitabona ubwatsi butanga umukamo,  umushinga uradufasha ngo aborozi bacu n’abatubuzi babuhinge ngo ababukeneye babubone bugufi, ariko ikigamijwe  ni ukugira ngo inka zibone ubwatsi hanyuma zikabona umukamo ushimishije.

Abafashamyumvire mu bworozi bahuguwe bagera kuri 56, hanahuguwe aborozi bakabakaba 3 000 bibumbire mu matsinda 143, bahuguwe ku buryo bwa kijyambere butanga umukamo, bakabona amata yo kunywa ndetse n’amafaranga.”

RDDP2 ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, IFAD binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ubu ni bumwe mu bwatsi bw’inka bwongera umukamo, buhingwa na Ngendahayo Ismael
Kuva Ngendahayo yatangira guhinga ubwatsi akagabura neza inka ze, umukamo wavuye kuri Litiro 1,5 ugera kuri Litiro 10
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize amasaha 18
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE