Perezida Trump yateguje Iran ibitero simusiga no kwigarurira peteroli yayo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika iri bugabe ibitero bikomeye cyane kuri Iran muri iri joro ryo ku wa 11 Kamena, ashimangira ko azafata ikirwa cya Kharg n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi birimo amasoko ya peteroli ya Iran.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social Trump yagize ati: “Tuzafata ikirwa cya Kharg kiri ku nkombe za Iran kikaba icyambu gikomeye kinyuzwaho peteroli.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye ibyo bitero bya Amerika, ivuga ko byatumye amasezerano yo guhagarika imirwano atakaza agaciro kayo mu buryo bugaragara.
Intambara hagati ya Amerika na Iran ikomeje gukaza umurego ndetse hari impungenge ko ishobora kwaguka kurushaho mu gihe Amerika yagerageza gufata Ikirwa cya Kharg cyangwa Iran igakaza ibitero ku birindiro bya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Hagati aho Iran na yo yatangaje ko yongeye gufunga umuhora wa Hormuz ndetse yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan, nyuma y’ibitero Amerika yagabye ku butaka bwayo.
