U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho ku rutonde rwa FIFA

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize iminsi 5
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagumye ku mwanya wa 128 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026.

Muri uku kwezi, Ikipe y’u Rwanda yagomba gukina imikino ibiri ya gishuti na Tanzania n’Ibirwa bya Comores muri Maroc, ariko yarasubitswe kubera icyorezo cya Ebola.

Ibi byatumye Amavubi agumana umwanya wa 128 n’amanota 1126,62 ku rutonde rwa FIFA mu gihe muri Afurika ari aya 35.

Argentine yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo kuzamuka imyanya ibiri, ikurikiwe na Espagne n’u Bufaransa bwatakaje imyanya ibiri.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi ni Argentine, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza, Portugal, Brazil Maroc, u Buholandi n’u Budage.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 7), Sénégal (15), Nigeria (26), Algeria, (28) Misiri (29), Côte d’Ivoire (33), Cameroun (44) Tunisia (45), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (46) na Mali (55).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 46, Uganda (89), Kenya (109), Tanzania (112) n’u Burundi (142).

Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 20 Nyakanga 2026.

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 128 ku rutonde rwa FIFA
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 11, 2026
  • Hashize iminsi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE