Ariel Wayz arasohora indirimbo yakoranye na Bensoul

Ariel Wayz arasohora indirimbo yakoranye na Bensoul

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, Umuhanzikazi uri mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, Ariel Wayz, agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Waiting” yakoranye n’Umuhanzi wo muri Kenya witwa Bensoul.

Iyi ndirimbo “Waiting” ishushanya uko imbaraga z’abahanzi bo mu Karere zishobora kubyara umusaruro ufatika mu gihe binjiye mu mikoranire, ikaba ishyirwa ku mbuga zicururizwaho umuziki zitandukanye.

Aba bahanzi bari mu bafite amajwi yihariye ndetse aryohera ugutwi k’uyumva, ndetse ni integuza ko n’igihangano bahuriyemo kizaba gihebuje.

 “Waiting” yubakiye ku nkuru y’umukobwa n’umuhungu b’incuti bisanzwe ariko umubano wabo uganisha ku rukundo rwuzuye.

Iyi ndirimbo ihuriyemo Ariel Wayz wo mu Rwanda na Bensoul wo muri Kenya, ni gihamya ko umuziki ari ururimi ruhuza abantu hatitawe ku mico yabo ndetse ushobora no gutambutsa ubutumwa bw’urukundo.


Bensoul na Ariel Wayz si ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo kuko mu 2024 bakoranye iyitwa “Mpaka Che” iri mu zigize Album y’uyu Munya-Kenya yise ‘The Party & The After Party’.

Ibyerekeye Ariel Wayz na Bensoul

Ariel Wayz w’imyaka yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine. Mu 2016 yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo aho yavuye agakorana n’Itsinda Symphony Band mbere yo gutangira urugendo nk’umuhanzi wigenga mu 2019.

Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless na ‘Made for you’. 


Uyu muhanzikazi uri mu bahanzwe amaso mu muziki w’Akarere afite alubumu imwe yise “Hear to Stay” yasohoye mu 2025 ndetse na EP ebyiri zirimo Love & Lust yamuritse mu 2021 na TTS (Touch The Sky) yasohotse mu 2022.

Bensoul ni umuhanzi, umucuranzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Kenya.  Ari mu bafite izina rikomeye mu Njyana ya Afro-soul na Afro-pop mu gihugu cye n’Akarere.

Ariel Wayz na Bensoul bararekura indirimbo Waiting
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25