Ibigo n’inganda 3 by’u Rwanda birimo; Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Rwanda Meteorology Agency, SteelRwa Industries Ltd, rukora ibyuma na kompanyi ya Santech ikora iby’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, byegukanye ibihembo bitangwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bigamije gushimira ibigo by’ubucuruzi, inganda n’ibigo bitanga serivisi bigaragaza ubunyamwuga mu kubungabunga ubuzirangenge n’ireme ry’ibyo bikora( EAC Regional Quality Awards).
Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2026, byitabiriwe n’ibindi Bihugu nka Kenya, Burundi, Somalia, South Sudan na Tanzania.
Meteo Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cya serivisi nziza y’umwaka mu bigo bya Leta, uruganda rw’ibyuma SteelRwa rwegukana umwanya wa kabiri mu cyiciro cya kompanyi nini y’umwaka mu gihe Kompanyi y’ikoranabuhanga Santech yegukanye umwanya wa mbere muri serivisi y’umwaka mu bigo byigenga.
Mu byiciro icyenda byahatanaga hahembwagamo ikigo cyabaye icya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ibigo umunani, Kenya bitandatu, u Burundi bine, Somalia icyenda, Sudani y’Epfo bitanu mu gihe Tanzania yahagarariwe n’ibigo icyenda.
Nubwo nta kigo na kimwe cyo mu Rwanda cyegukanye umwanya mbere ariko bimwe mu byegukanye indi myanya byagaragaje ko ibyo bihembo bibasigiye umukoro wo kurushaho gukorana cyane no kunoza ireme ry’ibyo bakora.
Shema Pacific washinze kompanyi ya Santech yagize ati: ”Dutangira ntabwo twumvaga twahangana ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba ariko ibi baraduha icyizere n’imbaraga ko ubutaha tuzaba aba mbere.”
Avuga ko ikoranabuhanga bafite rya e-visitors ryifashishwa mu gusikana ibyangombwa ku buryo aho umuntu aho ajya abihasanga; kuri ubu rikoreshwa n’ibigo 47 byo mu Rwanda no mu mahanga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda y’u Rwanda, Tuyishimire Chantal, yavuze ko nubwo nta bigo byo mu Rwanda byabaye ibya mbere, ariko kuba byabonye indi myanya ari amahirwe yo kongeramo imbaraga.
Ati: ”Binabaha intumbero yo kurwana no kugira aho bagera. Icyo bivuze ni amahirwe yo kugira ngo umwaka utaha hazashyirwemo imbaraga kuko ubuziranenge ni ikintu dukwiye gushyira imbere kugira ngo ubutaha tuzatsinde tubone ibihembo byinshi.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi, Annette Ssemuwemba Mutaawe, yavuze ko kuba irushanwa ririmo ibyiciro by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bigaragaza ko kuba ikigo kinini bidasaba gutangirira kuri byinshi.
Yongeyeho ko ibyo bituma ibigo bizamura izina ryabyo, bikizerwa kandi bikabasha guhangana.
Ibi bihembo bitangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere byatangijwe mu 2023, ariko icyiciro cya mbere cy’amarushanwa no gutanga ibihembo cyabaye mu 2024.
Mu 2024, u Rwanda rwitabiriye ayo marushwanwa ibigo bine birimo; ISHYO Foods, ZIMA Health, Izere Services, Trading Co. Ltd na Prime Insurance Limited bigira imyanya ya kabiri mu byiciro bitandukanye, mu gihe mu 2025, u Rwanda rwabonye umwanya wa mbere mu cyiciro cya serivisi zitangwa n’ibigo binini wegukanywe na Zipline.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE