Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abagenzuzi mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiga, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa biri mu bizafasha kugira ubugenzuzi bunoze kandi bufite ireme, bimwe mu bizamworohereza kuzuza neza inshingano nshya yahawe.
Ibyo yabitangarije i Kigali kuwa 2 Ugushyingo 2026, hari mu gikorwa cyijyanye n’ihererekenyabubasha hagati ye na mugenzi we asimbuye Kamuhire Alexis wari usanzwe ari muri izo nshingano, akaba asoje manda ye y’imyaka itanu.
Umugenzuzi w’imari ya Leta mushya Mukashyaka yahawe izo Nshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu hari ku wa 27 Ukwakira 2026, nyuma yo kwakira indahiro igikorwa cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2026 muri izo nshingano ze nshya, azaba yungirijwe na Kubwimana Gratien.
Akimara gukora ihererekanyabubasha na mugenzi we, Mukashyaka yagarutse ku ngamba n’ibikenewe kugira ngo abagenzuzi batange umusaruro ukenewe mu kazi.
Ati: “Abagenzuzi b’imari bakeneye gukomeza kwiga cyane, bakomeze bagire impamyabushobozi, ndetse n’ubuzobere mu byo bakora no gufasha abakozi bo muri urwo rwego gukora mu bwisanzure kuko ari bimwe mu bizabafasha gukora ubugenzuzi bufite ireme. Erega umugenzuzi udafite ubushobozi nta kintu yagufasha.”
Yongeyeho ko kugira ibiganiro bihoraho byubaka n’abafatanyabikorwa batandukanye, na byo biri mu bizafasha kunoza inshingano zo kugenzura imari n’umutungo bya Leta.
Ku birebana n’imikoranire n’abafatanyabikorwa urugero nk’Inteko Ishinga Amategeko, asanga Inteko rumwe mu nzego zireberera ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yizeza imikoranire ihoraho n’Inteko Ishinga Amategeko.
Ati: “Dufite Inteko Ishinga Amategeko nk’umufatanyabikorwa utureberera, tuzakomeza gufatanya, dushake n’abandi bafatanyabikorwa benshi mu gihugu no hanze bazadufasha mu byerekeranye no kubaka ubushobozi. Ubwo bufatanye ndabizeza ko tuzabukomeza n’icyizere cyo kuzagera ku byo urwego rumwe rutegereje ku rundi.”
Ibikorwa bya Leta byagenzuwe ku gipimo cya 96,4%
Kamuhire Alexis wasimbuwe na Mukashyaka, yavuze ko uru rwego rwakoze ibishoboka byose kugira ngo hakurikiranwe uko inzego zose za Leta zigenerwa ingengo y’imari ziyikoresha mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bunoze.
Yagaragaje ko mu byagezweho harimo kuzamura igipimo cy’ingengo y’imari yose hamwe n’ibikorwa bya Leta byagenzuwe, kikagera kuri 96,4% kivuye kuri 87% bagisanzeho.
Akomeza agira ati: “Nta handi hantu nzi babashije kugera kuri iki kigero kijyanye n’uwo muhigo wacu, mu gihe nari maze muri izi nshingano zo kugenzura imari n’umutungo bya Leta. Uru rwego rwakoze raporo 1 318 zagize akamaro gakomeye ku mari y’Igihugu cyacu.”
Izo raporo zirimo 1 210 zijyanye no kubahiriza amategeko y’imicungire y’umutungo n’imari, 76 zijyanye n’ubushakashatsi bwimbitse bugaragaza ikibazo aho giherereye ndetse bugatanga n’igisubizo, ndetse n’izindi 32 zigaragaza uburyo ikoranabuhanga rihagaze.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE