U Rwanda rugiye gutanga urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6 

U Rwanda rugiye gutanga urushinge rurinda VIH/SIDA mu gihe cy’amezi 6 

Guhera ku ya 1 Ukuboza 2026, u Rwanda ruzatangira ibikorwa byo gutanga inshinge zikingira abantu kwandura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) mu gihe cy’amezi atandatu. 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyavuze ko urwo rukingo rw’amezi atandatu rwitwa Lenacapavir Yeztugo, ruzatangwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu Gihugu hose hanizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Umukozi wa RBC ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu bafite ibyago  byo kwandura,  Dr.Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, kandi uzatangwa ku buntu ukanunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH/SIDA.

Ku ikubitiro uru rukingo ruzahabwa abakora uburaya, abatinganyi, abantu bashakanye n’abanduye iyi Virusi ariko bo batayifite cyangwa abakundana n’abayanduye.

Dr. Nzeyimana yavuze ko urukingo  ruzajya rutangwa ku buntu hatitawe ku bushobozi cyangwa amikoro y’uwifuza kuruterwa; nubwo hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuruhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi umuntu afite nka  Mituweli cyangwa ubundi busanzwe bukoreshwa.

Yagize ati: “Lenacapavir izatangwa  n’ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza gutangwa ndetse n’urundi rushinge rwitwa Cabotegravir. Ariko abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura; nk’abakora uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera SIDA.”

Ibigo nderabuzima 12 bizatangirwaho Lenacapivir mu Rwanda

Mu cyiciro cya mbere, Lenacapavir izatangirwa mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hatoranyijwe ibigo nderabuzima birimo icya Remera  na  Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, Kabusunzu muri Nyarugenge na Gikondo muri Kicukiro.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ruzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Rubengera na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, urukingo ruzahabwa ibigo nderabuzima bya Muhoza, (Ruhengeri) na Kinigi, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo byatoranyijwe ari icya Gitarama na Rango.

Gutangira gutanga urukingo rwa  Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura serivisi zo kuvura no kwita ku bafite virusi itera SIDA; aho imibare ya 2025 ya RBC igaragaza ko umubare w’abantu bose bafite iyo virusi mu Rwanda mu  bagera ku 234 000,  ariko igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49 cyamanutse kikagera kuri 2,2%  kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize. 

Mu bagore bafite hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 2,8%, mu gihe mu abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 1,5%.

Mu gutanga urukingo rwa Lenacapavir, u Rwanda ruzaba rukurikiye ibindi bihugu byarutangiye byo muri Afurika y’i Burasirazuba nka Kenya na Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inganda eshatu z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  2. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02
  3. Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho 25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38
  4. Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika bamenyekanye 25 Ugushyingo 2026 Saa 13:05
  5. Nyamasheke: Meya Mupenzi Naricisse yijeje gufatanya n’abaturage 25 Ugushyingo 2026 Saa 12:31