Gen. Mubarakh Muganga yaganiriye na mugenzi we wa Santarafurika

Gen. Mubarakh Muganga yaganiriye na mugenzi we wa Santarafurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo za Santarafurika, Gen. Zéphirin Mamadou, byibanze ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. 

Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura, ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mbere yo guhura na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzweho, hibandwa by’umwihariko ku mahugurwa ya gisirikare, ubufatanye mu bikorwa bya gisirikare ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano impande zombi zasinyanye.

Muri uru ruzinduko, Gen. Mamadou ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe yitabiriwe n’abasirikare 254 ba Repubulika ya Santarafurika mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Uru ruzinduko rushimangira ubushake bw’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika bwo gukomeza kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare, binyuze mu biganiro bihoraho, kongerera ubushobozi ingabo no gufatanya mu zindi nzego zifitiye impande zombi inyungu.

Ubwo Gen. Zéphirin Mamadou yageraga ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura
Impande zombi zaganiriye ku gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30