Uko impera z’icyumweru zagenze mu myidagaduro nyarwanda

Uko impera z’icyumweru zagenze mu myidagaduro nyarwanda

Ubusanzwe iyo icyumweru kigeze mu mpera abantu batandukanye batangira gutekereza ku bijyanye n’aho bari busohokere, ibitaramo bari bwitabire gusenga abandi bagasura inshuti kuko ari bwo abenshi mu bakora iminsi itanu igize icyumweru baruhuka. Muri iyi nkuru ugiye gusoma uko imyidagaduri yari yifashe mu mpera z’icyumweru.

Impera z’icyumweru cyo ku wa 30 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026, zahuje abakunzi b’imyidagaduro n’ibitaramo byari bifite imiterere itandukanye, kuva ku muziki gakondo kugeza ku njyana zigezweho, n’ibindi byahuje abahanzi bo mu karere.

Kuwa 31 Ukwakira 2026, abarimo Massamba Intore, Itorero Indashyikirwa hamwe n’itorero Inyamibwa bataramiye muri Kigali Universe mu cyiswe Iganze gakondo, mu gihe Victor Rukotana na we yari yataramiye Abanyarwanda mu cyitwa Dutarame u Rwanda cyabaye tariki 30 Ukwakira 2026, aho yaririmbiye muri ONOMO Hotel Kigali.

Knowless yataramiye abakunzi be muri ‘Improper Access

Butera Knowless yari mu bahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki mu gitaramo ‘Improper Access’ cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026. Uyu muhanzikazi yari yatumiwe nk’umuhanzi mukuru muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya gatatu, kigamije guhuza abahanzi, abavanga imiziki n’abakunzi b’imyidagaduro, by’umwihariko guteza imbere abagore bafite impano mu muziki. Yibanze ku ndirimbo zakunzwe mu rugendo rwe rw’umuziki rumaze imyaka isaga 15.

Abandi bitabiriye icyo gitaramo barimo abavangaa umuziki barimo DJ Higa, DJ Inkel, DJ Senshi, DJ Novia na DJ Joxy Parker na bo bagize uruhare mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Riderman na Juno Kizigenza bahurije imbaraga banezeza ab’i Rubavu

Mu gihe i Kigali hari ibitaramo bitandukanye, mu Karere ka Rubavu na ho abakunzi b’umuziki bagize ibyishimo byihariye, aho Riderman na Juno Kizigenza bahuriye ku rubyiniro bagafashwa na DJ RY wacurangaga indirimbo zitandukanye. Ni igitaramo cyabaye tariki ya 31 Ukwakira 2026, nyuma y’umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje APR FC na Etincelles FC kuri Stade Umuganda. Aho umukino warangiye APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 2-0.

Mu bitaramo byabereye hanze y’u Rwanda, umuhanzikazi Bwiza Emerance na we yari mu bagize ‘weekend’ idasanzwe, aho yataramiye Abanyarwanda baba kandi bakorera mu Burayi bari bateraniye muri Poland. Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026 kikaba cyari gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere Bwiza agaragayemo nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude.

Aba bombi basezeranye ku wa 23 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

The Ben na Diamond bongeye kwerekana ubucuti bwabo i Kampala

 The Ben na Diamond Platnumz bongeye guhura mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Comedy Store imaze ikora, bataramira abacyitabiriye ndetse banatangaza ko vuba bazongera gukorana indirimbo. Ni igitaramo cyabaye tariki ya 30 Ukwakira 2026, kuri Lugogo Cricket Oval, gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi cyitabirwa n’abandi bahanzi barimo Sheebah Karungi, Rema Namakula na Winnie Nwagi.

Ibi n’ibindi bitagarutsweho byashimangiye ko impera z’icyumweru (Weekend) gishize zasize  zigaragaje ubudasa bw’imyidagaduro.

Butera Knowless yataramiye muri Camp Kigali
The Ben bongeye guhurira ku rubyiniro muri Uganda
Bwiza yataramiye abakunzi b’umuziki muri Poland
Victor Rukotana nawe yanyuze abitabiriye igitaramo yise Dutarame u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. KIcukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye agakiriro 2 Ugushyingo 2026 Saa 18:40
  2. Ese koko abashakanye bataramarana imyaka 5 ntibagabana umutungo igihe batanye? 2 Ugushyingo 2026 Saa 16:29
  3. RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 14:06
  4. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47
  5. Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:59